Wednesday, December 4, 2024
spot_img

Latest Posts

Gasabo: Uruhinja rwasanzwe mu bwiherero rwapfuye, bikekwa ko rwanizwe n’umuntu utaramenyekana

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatatu taliki 27 Ugushyingo 2024, mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kinyinya mu Kagari ka Murama mu bwiherero bw’inzu iherereye mu Mudugudu wa Taba, hasanzwemo umwana w’uruhinja wapfuye, bikekwa ko yishwe abanje kunigwa.

Bamwe mu baturage babonye umurambo w’uyu mwana bavuga ko ashobora kuba yarishwe anizwe kubera ko mu ijosi ryarwo hari harimo umwenda ufite indumane wakozwe nk’umugozi bikekwa ko ariwo wifashishijwe mu kumuniga.

Twagiramungu William utuye muri ako gace kiciwemo uwo muziranenge yabwiye BTN na Bplus TV ko yamenye amakuru mu gitondo ubwo yumvaga abantu bitotomba bavuga ko hari umwana umaze kwicwa noneho yabaza agasubizwa ko ari umugizi wa nabi utaramenyekana wishe uruhinja agahita arujugunya mu musarani.

Ati: “Amakuru y’uwo muziranenge wishwe nayamenye mu gitondo ubwo numvaga abantu banyura hariya bitotomba bavuga ko hari umwana bahiciye noneho nabaza bagahita babimbwira.”

Undi mudamu utuye muri ako gace yavuze ko yahanyuze agiye mu kazi akahabona abantu benshi, abajije umugabo uba muri iyo nzu usanzwe urinda amatanura ahegereye, amubwira ko ari uruhinja rwahajugunywe akomeje kumubaza uko byagenze amusubiza ko nawe yabimenye nyuma yo kujya mu bwiherero noneho yahagera agatungurwa no kuhabona ikintu kidasanzwe asubiye mu nzu gufata itoroshi amuritsemo abona ni uruhinja rwishwe rurahajugunywa ariko akeka ko babanje kuruniga.

Uwo mudamu yagize ati: “Nabajije ibyabaye umugabo urinda amatanura usanzwe utuye hariya hasanzwe umwana wapfuye ambwira ko yabimenye ubwo yari ageze ku bwiherero akikanga ikintu ndetse umusatsi ukamworosokaho noneho azanye itoroshi amuritsemo atungurwa no gusanga ari uruhinja rwishwe rurahajugunywa.”

Hari andi makuru agera kuri BTN avuga ko hari imyenda yasanzwe hafi y’ubwo bwiherero bigakekwa ko ari iy’ukekwaho kwica uwo mwana ndetse hari n’ikintu yakarabiyemo mu rwego rwo kuzimangatanya ibimenyetso.

Abaturage basaba ko uwishe uyu mwana akwiye gushakishwa akaryozwa amahano yakoze ndetse ko n’ubundi azafatwa niba ari umubyeyi bitewe nuko kubera kutonsa amashereka azajya yikama.

BTN ubwo yakoraga iyi nkuru, yavuze ko Polisi y’u Rwanda ntacyo irayitangariza kuri aya makuru.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU