Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Nyagatare: Abantu batandatu barimo umuhesha w’Inkiko n’Umwanditsi w’Urukiko bafunzwe na RIB

Abantu batandatu bo mu Karere ka Nyagatare, batawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, bakurikiranyweho icyaha cyo kwaka abantu amafaranga ngo babafungurize abantu babo cyangwa ngo babunganire mu nkiko ku byaha bakurikiranyweho.

RIB ibinyujije ku rukuta rwa X yatangaje ko abatawe muri yombi barimo Mwiseneza Jerome wari umwanditsi w’Urukiko rw’Ibanze rwa Gatunda, Mabondo Semahoro Victor wari usanzwe ari umuhesha w’Inkiko ndetse n’abandi bafatanyacyaha babo bane.

Abatawe muri yombi uko ari batandatu bafungiye kuri Sitasiyo za RIB za Gatunda na Nyagatare, mu gihe dosiye zabo zirimo gutunganywa ngo zishyikirizwe Ubushinjacyaha.

RIB mu butumwa bwayo yaboneyeho no gushimira abaturage bakomeje kwanga kwishora mu bikorwa bya ruswa, ahubwo bagatanga amakuru kubayibasaba kugira ngo bakurikiranwe bahanwe.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!