Wednesday, January 22, 2025
spot_img

Latest Posts

Huye: Umukobwa yashwanye n’umusore babyaranye yiyahuza simekombe

Mu Karere ka Huye haravugwa inkuru y’umukobwa uri mu kigero cy’imyaka 25 y’amavuko, wanyoye umuti wica udukoko ngo bita simekombe, ashaka kwiyahura.

Ibi byabaye ku gicamunsi cyo ku wa 18 Ugushyingo 2024, bibera muri gare ya Huye.

Bamwe mu bageze aho uyu mukobwa yari ari, bavuga ko yarimo aruka ibintu by’umweru, nyuma yo kunyweshwa amata ku gahato, ngo bamenye ibyabaye ubwo babonaga nyina wari wahurujwe yiyamira avuga ngo “Ibintu unkoreye! Urampemukiye!”

Umukobwa na we ngo yamusubizaga agira ati: “Nyihorera, nimpfa uzasigarana n’abandi, sinavutse njyenyine.”

Ngo uyu mukobwa yari yiriwe acaracara muri gare, ari kumwe n’akana kari mu kigero cy’imyaka itatu y’amavuko. Ngo yari yaje kureba umusore uri mu kigero cy’imyaka 26 y’amavuko, ukorera muri gare, ari na we se w’ako kana bari kumwe.

Hari amakuru avuga ko uwo musore yibana mu Mujyi i Huye, ariko ko umukobwa akomoka i Nyaruguru akaba yajyaga aza kumusura akamara iwe icyumweru hanyuma agataha, akirenza ikindi cyumweru, nuko akongera akagaruka kumusura.

Bivugwa ko ku wa Mbere yari yaje asanga ku kazi kuko yari amaze iminsi amuhamagara akanga kwitaba.

Uyu mukobwa amaze kurutswa uburozi yari yanyoye, yajyanywe ku Kigo Nderabuzima cyo mu Mujyi i Huye, aho bita kuri CUSP.

Umuyobozi w’Ikigo Nderabuzima cya CUSP, avuga ko bahise bamwohereza ku Bitaro bya Kabutare kugira ngo afatirwe ibizamini nibiba ngombwa anavurwe byimbitse ngo ‘atazavaho agira izindi nkurikizi’.

Bamwe mu bahaye Kigali Today amakuru, bavuga ko umukobwa ngo yamenye ko Se w’umwana we atari we mukobwa wenyine yateye inda, ku buryo hari uwamusimbuye mu rugo yitaga urwe, akaba ari na yo mpamvu yamuhamagaraga ntiyitabe.

Umukobwa uvugwaho gushaka kwiyahura n’umusore uvugwaho kuba intandaro yabyo, ntibabashije kuvugana n’itangazamakuru ngo bagira icyo babivugaho.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!