Monday, December 23, 2024
spot_img

Latest Posts

Nyanza: Umugabo arakekwaho kwica umugore we amusanze iwabo aho yari yarahukaniye

Umugobo wo mu Karere ka Ruhango aravugwaho kwica umugore we amusanze iwabo mu Karere ka Nyanza aho yari yarahukaniye.

Ibi byabaye mu gicuku cyo ku wa Gatandatu taliki 09 Ugushyingo 2024, bibera mu Mudugudu w’Akintare, Akagari ka Mulinja, Umurenge wa Kigoma ho mu Karere ka Nyanza.

Amakuru avuga ko uwitwa Dusingizimana Obed utuye mu Karere ka Ruhango mu Murenge wa Ntongwe mu Kagari ka Gako mu Mudugudu wa Gikoma, yagiye mu Murenge wa Kigoma, Umudugudu w’Akintare ahakurikiranye umugore we witwa Ingabire Cansilide w’imyaka 24 y’amavuko.

Ngo yamuteye mu nzu ya se aho yari yarahukaniye kubera amakimbirane ashingiye ku businzi bw’uwo mugabo bari bafitanye.

Birakekwa ko umugabo yasanze uwo mugore mu nzu amutera ibyuma, aramukomeretsa bikabije ajyanwa ku Kigo Nderabuzima cya Busoro, ahageze ahita yoherezwa ku Bitaro bya Nyanza ahageze yitaba Imana.

Ndayisenga John, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Mulinja, yabwiye itangazamakuru ko Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwatangiye iperereza.

Ndayisenga yasabye abaturage kwirinda amakimbirane niba hari ikibazo bajya babibwira ubuyobozi bukabikemura.

Ukekwa yatawe muri yombi afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Ntongwe kugira ngo akurikiranwe. Nyakwigendera asize umwana umwe w’imyaka 2 y’amavuko.

Src: Umuseke

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!