Kuri iki Cyumweru taliki 10/11/2024, Polisi y’u Rwanda (RNP) yatangaje ko abapolisi 145 barimo ba komiseri barindwi, bashyizwe mu kiruhuko, ivuga ko umubare munini ugizwe n’abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru mu gihe abandi basezerewe.
RNP yatangaje ko abashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo; CP Denis Basabose, ACP Celestin Twahirwa, ACP Elias Mwesigye, ACP Eugene Mushaija, ACP Tom Murangira, ACP David Rukika na ACP Michel Bayingana.
Abandi bashyizwe mu kiruhuko cy’izabukuru barimo ba ofisiye bakuru 15, ba ofisiye bato 22, abapolisi bato 96.
RNP kandi yatangaje ko hanasezerewe abapolisi 13 ku mpamvu z’uburwayi n’umwe wasezerewe ku mpamvu zindi zitandukanye.