Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Ibisabwa kugirango uzabone amanota y’ibizamini bya Leta kuri uyu wa Gatanu

Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Ibizamini n’Ubugenzuzi bw’Amashuri NESA giherutse gutangaza ko amanota y’ibizamini bya Leta bisoza amashuri yisumbuye azatangazwa kuri uyu wa Gatanu tariki ya 15 Ugushyingo 2024.

Abakoze ibizamini bategerezanyije amatsiko menshi aya manota, gusa abenshi ntibazi uburyo bukoreshwa kugirango babone amanota yabo.

Uburyo bwo kureba amanota ku banyeshuri basoje amashuri yisumbuye butandukanye n’uburyo bareba ay’abasoje amashuri abanza ndetse n’icyiciro rusange cy’amashuri yisumbuye.

Mu kwiyandikisha mu kuzakora ikizamini cya Leta gisoza amashuri yisumbuye, umukandida kimwe mu byo akenera gitandukanye n’abo mu bindi byiciro twavuze, ni indangamuntu ye. Mu gihe cyo kwandika uyu mukandida habaho guhuza amakuru ye ari mu Kigo k’Igihugu Gishinzwe Indangamuntu, NIDA ndetse n’amakuru ari muri sisiteme ya SDMS ari nayo abakandida biyandikishirizamo.

Mu gihe rero cyo kureba amanota umukandida agomba kuba afite nimero y’indangamuntu ye kugirango abashe kubona amanota. Icyakora hari abanyeshuri bagera mu gihe cyo kwiyandikisha badafite indangamuntu, aba bareba amanota mu buryo busanzwe bakoresheje “index number” bakoresheje bakora ibizamini bya Leta.

Ku bw’ibyo rero mu gihe umunyeshuri ategereje ko amanota asohoka, arasabwa kwiyegereza indangamuntu ye ndetse na “index number“. Ikindi kizakenerwa ni “link” umunyeshuri azanyurano areba amanota, iyi ikazatangazwa na NESA igihe nikigera.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!