Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Umupfumu Salongo yatawe muri yombi akekwaho uruhuri rw’ibyaha

Rurangirwa Wilson wamamaye nk’umupfumu Salongo, yatawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, akekwaho ibyaha bitandukanye.

RIB yatangaje ko yataye muri yombi uyu mugabo uzwi nk’umupfumu Salongo, ku wa 31 Ukwakira 2024.

Salongo yatawe muri yombi akurikiranyweho ibyaha birimo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, kwiyitirira urwego rw’umwuga, impamyabushobozi, impamyabumenyi cyangwa ubushobozi buhabwa umuntu wujuje ibyangombwa n’icyaha cy’iyezandonke.

Dr. Murangira B. Thierry, uvugira Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, yavuze ko Salongo yatawe muri yombi nyuma y’iperereza ryari rimaze iminsi rimukorwaho, rishingiye ku birego abantu bamuregaga.

Yagize ati: “Yafashwe nyuma y’iperereza yari amaze iminsi akorwaho aho yaregwaga n’abantu batandukanye akabizeza ko ari umuvuzi gakondo ufite imbaraga zidasanzwe zo kugaruza ibyibwe ndetse n’ubushobozi bwo kuvura indwara zitandukanye.”

Dr. Murangira yongeyeho ko uyu mugabo yizezaga abantu ko akavura inyatsi, akaba ngo afite n’imbaraga zo gutanga urubyaro.

Yagize ati: “Ikibabaje muri ibi byose, uyu Salongo wasangaga yamamazwa cyane n’imbuga nkoranyambaga nk’umuntu udasanzwe.”

RIB ivuga ko yafatanywe impu z’ibisimba, amacupa atandukanye arimo ibyo yita imiti, amagi ndetse n’inkono.

Kugeza magingo aya iperereza riracyakomeje ngo ukurikiranyweho icyaha akorerwe dosiye, ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Salongo asanzwe atuye mu Karere ka Bugesera, Umurenge wa Nyamata, Akagari ka Nyamata y’Umujyi, Umudugudu wa Rugarama II, akaba afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Nyamata.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!