Kuri uyu wa Mbere taliki 04 Ugushyingo 2024, Martin Fayulu utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yashyize ubutumwa ku rukuta rwe rwa X, bugaragaza ko ahangayikishijwe n’ihungabana ry’umutekano rikomeje kugaragara mu Burasirazuba bw’iki gihugu.
Fayulu yabajije Perezida Félix Tshisekedi icyo yiteguye gukora byihuse akagaruza imijyi avuga ko igera ku 120 imaze kwigarurirwa kugeza ubu, aho uduce dutandukanye dukomeje kwigarurirwa n’umutwe wa M23 uhanganye n’Ingabo za Leta ya Kinshasa ndetse n’abambari bazo.
Fayulu yabajije ibibazo ku buyobozi buriho bugaragara ko budashobora kurengera ubusugire bw’igihugu kandi abaza niba Itegeko Nshinga ribuza perezida kubwiza ukuri Abanyekongo ku ngamba zafatwa zo kugarura umutekano mu gihugu.
Ni mu gihe kuri uyu wa Mbere taliki 04 Ugushyingo 2024, M23 yigaruriye undi mujyi witwa Kamandi Gîte, uherereye muri Teritwari ya Lubero, mu birometero birenga 130 uvuye mu Majyaruguru ya Goma.
Amakuru avuga ko M23 yagabye igitero ku birindiro by’inyeshyamba za Wazalendo, ibyo bikaba bigaragaza iterambere rishya ry’inyeshyamba ku rugamba rw’amajyaruguru, nyuma y’imirwano yabereye ku yindi mirongo, cyane cyane i Walikale.
Ifatwa rya Kamandi Gîte ryafunguye inzira igana mu Mujyi wa Beni kandi itanga uburyo bwo kugera ku Kiyaga cya Edward, ku mupaka na Uganda, bityo bituma impungenge ziyongera ku mitwe yitwaje intwaro ihakorera.
Mu gihe ibintu byari bikomeye, Igisirikare cya Congo cyo kivuga ko gikomeje gukurikiza agahenge, cyatangaje ko gitegereje amabwiriza y’abayobozi bacyo kugira ngo bagabe igitero cyo kurwanya inyeshyamba za M23.
Iki kibazo cyatumye imiryango itegamiye kuri leta, izamura icyifuzo igaragaza ko ari ngombwa kurinda no kurengera igihugu mu gihe iki kibazo kigenda kirushaho gukura.