Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umwana wiga mu mwaka wa Kabiri w’amashuri abanza ku Kigo cy’amashuri cya Saint Esprit Muko, wakubiswe urushyi n’umwarimu witwa Munyazikwiye Nepomuscene maze amumena ingoma y’ugutwi, none umuryango w’uyu mwana uravuga ko hajemo uburiganya no gusibanganya ibimenyetso, birangira hemejwe ko uyu mwana yagwiriwe n’intebe, birangira adahawe ubutabera. Magingo aya umuryango we ukaba uri kugorwa no kumuvuza.
Uyu muryango utuye mu Mudugudu wa Nyakanama, Akagari ka Cyivugiza, Umurenge wa Muko ho mu Karere ka Musanze.
Umubyeyi w’uyu mwana avuga ko ku wa Gatanu taliki 04 Ukwakira 2024, yohereje umwana we ku ishuri, hanyuma umwarimu ari kwigisha, abaza umwana we ikibazo maze kiramunanira, ngo kimunaniye amukurura ugutwi akubitamo n’urushyi, umwana ageze mu rugo abimubwiye, bucyeye ari ku wa Gatandatu taliki 05 Ukwakira amujyana kwa muganga, abaganga bamusuzumye bamubwira ko ingoma y’ugutwi y’umwana yamenetse, bamuha ‘transfer’ ajya ku Bitaro bya CHUK.
Uwo mubyeyi yagize ati: “Icyo gihe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, RIB, rwageze mu Kigo cy’amashuri, rubaza abana bavuga ko umwana yakubiswe, ariko ngeze mu rukiko bambwira ko abana batemerewe gutanga amakuru.”
Akomeza agira ati: “Njyewe umwana yambwiye ko yakubiswe gusa umwarimu we akabihakana avuga ko icyo gihe Diregiteri yari yamuhaye uruhushya rwo kujya kuri SACCO, icyo gihe nahise ntega njya ku kigo, mbaza Diregiteri niba yari yatanze uruhushya, muri iryo shuri ntihagire undi mwarimu yoherezamo.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko yabajije Diregiteri impamvu umwana we yaba yaragwiriwe n’intebe nk’uko abibwirwa ariko ntazane igisebe inyuma ahubwo kikaza imbere mu gutwi ndetse ntahabwe n’amakuru, ngo Diregiteri mu kumusubiza aramubwira ati: “Mva imbere ibyo ntabyo nzi.”
Uyu mubyeyi akomeza avuga ko inzego z’ubuyobozi zakurikirana iki kibazo umwana we agahabwa ubuvuzi, kuko ngo amafaranga yabashiranye.
Ati: “Njyewe ndasaba Leta y’Ubumwe ko yandenganura, bakamfasha umwana wanjye akagira ubuzima buzima.”
Bamwe mu batuye muri aka gace bavuga ko uyu mwana n’umuryango we batahawe ubutabera, kuko iki kibazo kitakemuwe uko bikwiye, bityo bakavuga ko hari ikindi cyaba kibyihishe inyuma, icyo badatinya kuvuga ko byaba ari ruswa, bagasaba ko hakorwa ubushishozi iki kibazo kigakurikiranwa.
Umwe yagize ati: “Bamugize injiji, bamubwira ko umwana we yagwiriwe n’intebe n’ibyo nyine, namwe murabona ko nta busobanuro bufatika afite.”
Undi na we, ati: “Ubuyobozi bwaradufashije buza gukora iperereza mu bana bacu, abana baratubwiye ngo nimvuga ko namukubise ntabwo nzongera gukorana nawe. Icyakora ubuyobozi bwaradufashije bukurikije amakuru yatanzwe n’abana, baraza baramufata baramujyana, dusigara tuvuga ko buriya bigiye gusobanuka.”
Arongera ati: “Twagiye kubona tubona aragarutse, ariko ntabwo yapfa kuvamo gutyo gusa, buriya niza ruswa baba bavuga. Niyo mpamvu rubanda rugufi tuzahora turimo gupfinagazwa.”
Umwarimu Munyazikwiye Nepomuscene uvugwaho gukubita uyu mwana, aganira n’itangazamakuru yabihakanye, avuga ko barimo kumubeshyera ndetse no kumuharabika, kuko amasaha bivugwa ko uwo mwana yaba yarakubitiweho atarari mu kazi, kuko ngo hari n’ibimenyetso birimo n’amashusho bigaragaza ko yari ari mu mwarimu SACCO, ahubwo avuga ko nawe yatanze ikirego, aregera kumubeshyera no kumuharabika.
Yagize ati: “Yarari kumbeshyera rwose, ntabwo uwo munsi nari nagiye kwigisha, kamera yarabyerekanye ko nari nibereye ku mwarimu SACCO. Ahubwo natwe turi gukurikirana urubanza, twagiye kumurega, na kamera yerekanye ko ninjiye mu mwarimu SACCO Saa Saba n’iminota 13 mvamo n’iminota 15.”
Avuga ko yageze ku kazi ku isaha ya mbere, nyuma agasaba agahushya agiye gushaka amafaranga, kandi umwana atanga ikirego avuga ko byabaye Saa Cyenda n’iminota 47.
Umuyobozi w’Akarere ka Musanze Wungirije ushinzwe Imibereho myiza y’abaturage, Clarisse Uwanyirigira,
Yagize ati: “Nyuma y’uko umwarimu agejejwe kuri RIB ndetse akagezwa no mu rukiko, umugenzacyaha akagaragaza ko nta bimenyetso bihari, twemeje ko tugiye gukurikirana tugafatanya n’aho umwana yagiriye ikibazo ku kigo, tugafasha uriya mubyeyi mu rwego rwo kugira ngo avuze umwana, abone iyo tike abone iyo miti, umwana avuzwe neza.”
Iki kibazo ntabwo kirahabwa umurongo kuko impande zombi umubyeyi w’uwo mwana n’uwo mwarimu bose baravuga ko bakeneye ubutabera.
Src: BTN TV Rwanda