Tuesday, October 15, 2024
spot_img

Latest Posts

Kigali:Umushumba w’itorero n’umugore we bafunzwe na RIB

Kuri uyu wa Gatatu taliki 09 Ukwakira 2024, Bishop Harerimana Jean Bosco n’umugore we Mukansengiyumva Jeanne, batawe muri yombi bakurikiranyweho kwihesha ikintu cy’undi n’icyo gukangisha amafoto y’urukozasoni.

Bishop Harerimana, ni Umushumba w’itorero rya Zeraphat Holy Church.

Mu kiganiro n’ikinyamakuru IGIHE.com, dukesha iyi nkuru, Umuvugizi w’Urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yagize ati:”Nibyo koko, aba bombi batawe muri yombi bakurikiranyweho icyaha cyo kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya n’icyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni bakaba bafungiye kuri Station ya RIB, Kimihurura mu gihe iperereza rikomeje hakanakorwa Dossier ngo ishyikirizwe Ubushinjacyaha.

Amakuru agaragazwa n’iperereza ry’ibanze avuga ko ngo umwe mu basengera muri iryo torero yatswe n’uriya mushumba amafaranga y’u Rwanda, ahwanye na miliyoni 10,nk’ikiguzi cyo kumusengera ngo indwara yari amaranye igihe kirekire igakira.

Dr Murangira B Thierry, utashatse kugira byinshi atangaza ku cyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni, yavuze ko ubu iperereza rikomeje mu rwego rwo kugira ngo hamenyekane uko icyaha cyo gukangisha gusebanya hakoreshejwe amafoto y’urukozasoni cyakozwe, n’imvano yayo.

Dr Murangira B Thierry, atanga inama ko abantu bakwiye kugendera kure ibintu biganisha gukora ibyaha, bubahiriza amategeko y’igihugu, aho abavuga ko by’umwihariko abavugabutumwa basabwa kwirinda ibintu byose biganisha gukora ibyaha n’ibindi bikorwa bigayisha umurimo bakora, abasaba kuba intangarugero mu byo bakora byose.

Umuntu wese ukurikiranyweho icyaha cyo  kwihesha ikintu cy’undi hakoreshejwe uburiganya, iyo abihamijwe n’urukiko ahanishwa igihano kitari munsi y’imyaka ibiri ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu itari munsi ya miliyoni 3Frw, ariko itarenze miliyoni 5 Frw.

Iki gihano giteganywa n’ingingo ya 174 y’itegeko rigena ibyaha n’ibihano muri rusange.

Icyaha cyo gukangisha gusebanya cyo ugihamijwe n’urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu, n’ihazabu y’ibihumbi 100 Frw, itarenze ibihumbi 300 Frw.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU