Mu karere ka Kirehe ku kigo cya Lycée de Rusumo, Umupadiri wayoboraga iki kigo yatawe muri yombi kuri uyu wa Gatatu taliki 09 Ukwakira 2024, akurikiranyweho gusambanya umwana w’umunyeshuri utaruzuza imyaka y’ubukure kuko afite imyaka 15.
Umuvugizi w’urwego rw’Ubugenzacyaha, RIB, Dr Murangira B Thierry, agira ati”Aracyekwaho icyaha cyo gusambanya umwana w’umukobwa w’imyaka 15 wiga muri icyo kigo cy’ishuri, kuri ubu afungiye kuri Station ya RIB, Kacyiru mu gihe iperereza rikomeje ngo hakorwe dosiye ye ishyikirizwe Ubushinjacyaha. “
Dr. Murangira B Thierry yatanze ubutumwa bwuje inama ku barezi avuga ko abarezi bakwiye kuzuza neza inshingano zabo zo kurera, kubaha no kurinda abo barera.
Avuga ko bigayitse kuba umuntu w’umurezi yakekwaho icyaha kimeze gutya cyo gusambanya umwana. Ashimangira ko ibyaha nk’ibi bitazihanganirwa, kandi uzabikora wese amategeko azamuhana cyane ko iki ari icyaha kidasaza.
Uyu mupadiri aramutse ahamwe n’iki cyaha, yahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25, nk’uko biteganywa n’ingingo ya 14 y’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano.