Mu Karere ka Nyamasheke ku Rwunge rw’Amashuri rwa Mwito, haravugwa inkuru y’umwana wahawe uburozi na sekuru ngo abuhe abana babiri muri bagenzi be bigana ndetse n’abanyeshuri biga mu mwaka wa Mbere w’amashuri abanza, ku bwa mahirwe ariko byamenyekanye mbere y’uko abo bana baburyaho, barusimbuka gutyo.
Urwunge rw’Amashuri rwa Mwito ruherereye mu Karere ka Nyamasheke mu Murenge wa Bushenge mu Kagari ka Rusimbi, aho bivugwa ko umwana w’umukobwa w’imyaka 12 y’amavuko wiga mu mwaka wa Kane w’amashuri abanza, wazanye ibikekwa ko ari uburozi yahawe na sekuru umurera witwa Bizabavuka Limasi bahimba Gasimba utuye mu Murenge wa Shangi, mu Kagari ka Shangi ho mu Mudugudu wa Bugomba muri aka Karere ngo abuhe abana babiri bigana n’ishuri ryose ryo mu wa mbere.
Umwe mu barimu wigisha kuri iri shuri aganira n’itangazamakuru, yavuze ko yari byatangiye guhwihwiswa mu baturage b’Imirenge ya Shangi na Bushenge, binavugwa ko abana bashobora kutarya kubera ubwoba, yavuze ko intandaro y’uyu mwuka uri muri iri shuri, ituruka mu gihembwe cya Gatatu cy’Umwaka ushize, ubwo uriya mwana yakinaga na bagenzi be babiri biganaga n’ubu bacyigana agapira ke kakaza gutakara akavuga ko ari bo bakamwibye.
Avuga ko kubera ko abo bana bose baturuka hamwe, bishoboka ko ababyeyi babo baba bafitanye ibibazo n’uriya musaza ukekwaho n’abaturanyi be ko kuva kera yaba aroga, uyu mwana yaragiye abwira sekuru ko bagenzi be bamwibye agapira.
Mwarimu yagize ati: “Umukobwa na sekuru babigumanye nk’inzika igihembwe kirinda kirangira, ariko ntituzi niba hari amakimbirane byateje mu miryango yabo kuko aha ku ishuri tutigeze tunabimenya.”
Yavuze ko nk’uko umwana yabivuze, bimaze kumenyekana, ngo sekuru yamuhaye utubumbe tubiri rw’ibara ry’ikigwagwa (ingwa yatobwe mu mazi) umuntu akoraho tukavunguka, imbere harimo ibintu bindi birimo agahu gafite ubwoya batamenye ari ak’iyihe nyamaswa, amubwira ko nabikora abana bagapfa, azamuha amafaranga 72,000 RWF, ariko umunsi yabibahaye azamuha avansi y’amafaranga 10,000 RWF uko bizaba bimeze kose.
Umwana ngo yanavuze ko sekuru yanamubwiye kubishyira mu biryo by’utwana two mu wa Mbere, kuko uyu mwana n’umwe muri bagenzi be ngo yari kuroga bafatanya kutwarurira ifunguro rya kumanywa, utwinshi tukaba duturanye n’uyu musaza aho i Shangi mu gice cyo hafi y’ishuri.
Mwarimu akomeza avuga ko uwo mwana yazanye utwo tubumbe tubiri sekuru yamuhaye, aduha mugenzi we bigana, amubwira ko nibajya kwarura ibiryo saa sita, amufasha kudushyira mu biryo bya ba bana babiri n’aba bandi benshi bo mu wa Mbere barurira, akamuha amafaranga 5000 RWF, kuri avansi sekuru azamuha.
Mwarimu akomeza agira ati: “Bigeze mu ma saa yine z’igitondo cyo ku wa Mbere tariki 7 Ukwakira 2025, mwarimu wabo ari kwigisha, wa mwana wahawe misiyo y’amafaranga 5000 RWF bimwanga mu nda twa tubumbe adushyira mwarimu imbere, anashyira ukuri kose hanze, amasomo arahagarara bavuga kuri icyo kibazo mu ishuri mu banyeshuri bose, wa mwana wabizanye amaze kuvuga babona arasohotse, aracika n’ubu ntaragaruka ku ishuri.”
Iki kibazo ngo mwarimu yahise akigeza ku Muyobozi w’Ishuri witwa Habimana Samuel Seth, yumva gisa n’ikimurenze, kinashobora gukurura ibindi atatekerezaga akirangaranye, ahamagara Umukuru w’Umudugudu ishuri riherereyemo, n’abo bana batatu bandi, n’ibyo byiswe amarozi, babijyana kuri RIB, Sitasiyo ya Shangi, ubu ni yo ibikurikirana.
Icyakora kubera ko byahwihwishijwe mu bana cyane bikagera mu babyeyi, bamwe mu babyeyi ngo babwiye abana babo kugira amakenga ntibaryeyo, ku wa Gatatu taliki ya 9 Ukwakira 2024 bose bariye nta kibazo.
Kurya ariko ngo byatewe n’uko batabonye uwo mwana agaruka, mu gihe iperereza rikomeje n’abo ngo bari kurogwa RIB yarabahumurije , abandi bana babonye bariye na bo bemera kurya.
Habimana uyobora iri yirinze kugira byinshi abwira Itangazamakuru, avuga ko kuba uwo mwana yarafatanywe utwo tubumbe byabaye, yanabaganirije mbere yo gushykiriza ikibazo RIB, n’uwo mwana kuva uwo munsi ataragaruka, ariko ko bikiri mu iperereza ntacyo we yabivugaho.
Yagize ati: “Biri mu iperereza nta kindi nabivugaho, umwana ntaragaruka kuva ku wa Mbere uyu mwuka wazamo, uwo musaza twe ntituzi iyo ari ngo tube twamubaza niba koko ari we wahaye umwuzukuru we ibyo bintu anamuha ubwo butumwa, byose biri mu maboko ya RIB. Nta n’ikindi twaganiriza abana cyangwa ababyeyi tutarabona ikivuye mu iperereza.”
Ku babyeyi basaba ko uwo mwana atagaruka kuri iryo shuri kubera impungenge z’abana babo, n’uwo musaza akagaragara mu ruhame akagira icyo ababwira mu nama yategurwa n’ubuyobozi, urwikekwe rukavaho, yavuze ko nta na kimwe bo nk’ishuri bakora mbere y’ibyagaragazwa n’iperereza.
Yavuze ko abana bari kwiga no kurya neza, nta kibazo kindi bafite, ndetse ko n’ishuri ricungira hafi ngo hatagira ikindi cyagaragara cyateza umwuka mubi mu bana.
Gitifu w’Umurenge wa Bushenge, Mukabarahira Jeannine yasabye abana n’ababyeyi kudakuka umutima, abana bakiga neza kuko inzego zibishinzwe ziri gukurikirana iki kibazo.
Gitifu Mukabarahira yagize ati: “Ikibazo twarakimenye, kirakurikiranirwa hafi, nta byacitse ihari, inzego zibishinzwe zikirimo, abana, ababyeyi, abarezi n’ubuyobozi bw’ishuri ntibakuke imitima.”
Urwunge rw’Amashuri rwa Mwito rwigwamo n’abana barenga 800.