Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje umubare w’abamaze kwicwa n’icyorezo cya Marburg

Kuri uyu wa Gatandatu taliki 28 Nzeri 2024, Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yatangaje ko abantu batandatu mu Rwanda bamaze guhitanwa n’icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa n’agakoko ka Marburg, mu gihe abandi 20 bamaze kucyandura.

Minisitiri Nsanzimana yagize ati: “Mu Rwanda hamaze kugaragara icyorezo cy’indwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg. Turabarura abantu 20 barwaye ndetse hari na batandatu imaze guhitana.”

Yakomeje asabonura ko umubare munini w’abarwaye iyi ndwara n’abo yishe wiganje mu bakora kwa muganga, cyane cyane ahavurirwa indembe, amenyesha Abanyarwanda ko Minisiteri y’Ubuzima iri gukorana mu gushakisha abahuye n’aba barwayi bapfuye.

Ku wa Gatanu taliki 27 Nzeri 2024, nibwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko mu Rwanda habonetse iyi ndwara, isobanura ko hatangiye iperereza kugira ngo hamenyekane inkomoko y’iyi ndwara, hanashyirwaho ingamba zo kuyikumira.

Minisiteri y’Ubuzima isobanura ko iyi ndwara idakwirakwira binyuze mu mwuka, ahubwo ko ikwirakwira binyuze mu gukora ku maraso n’andi matembabuzi y’uyirwaye.

Ibimenyetso byayo birimo kuribwa umutwe bikabije, umuriro mwinshi, kuruka, kuribwa mu mitsi, gucibwamo na kuribwa mu nda, uburyo bwo kuyirinda ni ugukaza ingamba z’isuku no kwirinda gusangira ibikoresho n’umuntu ufite ibimenyetso bisa n’iby’iyi ndwara.

Minisiteri y’Ubuzima yatangaje ko Guverinoma y’u Rwanda iri gukorana n’imiryango mpuzamahanga mu guhangana n’iki cyorezo, yizeza ko kubera ubufatanye, iki cyorezo kizatsindwa nk’ibindi byabanje.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!