Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Gicumbi: Yafatiwe mu kabari yari yagiye kwibamo yasinze

Umusore w’imyaka 20 y’amavuko wo mu Karere ka Gicumbi yatawe muri yombi akekwaho ubujura, nyuma yo gusangwa mu kabari bivugwa ko yari yagiye kwibamo yasinze.

Mu rukerera rwo ku wa Mbere taliki 23 Nzeri 2024, nibwo uyu musore ukekwa yafatiwe mu kabari k’umucuruzi witwa Muzungu gaherereye mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Byumba ho mu Kagari ka Gacurabwenge.

Bivugwa ko yahengereye ba nyir’akabari bafunze mu ma saa saba z’ijoro ajya mu musarane apfumura igisenge, gusa mu rukerera baza kumusangamo ari kunywa inzoga yasinze.

Uyu musore abajijwe icyamujyanye muri ako kabari, uyu musore yavuze ko yashakaga aho kuryama gusa yemera ko inzoga zo yazinyweye akanacuranga radiyo kugeza ubwo bamusanzemo.

Yagize ati: “Njye ninjiriye mu bwiherero nshaka aho kuryama kuko ntaho mfite, kwiba ntabwo nkibikora kuko RIB yigeze kumfunga natwaye ihene ebyiri z’umuturage icyakora inzoga zo nazinyweye.”

Nyir’akabari we avuga ko yatunguwe no kumva mu kabari ke harimo umuntu, nyamara ntawe yagasizemo.

Yagize ati: “Njyewe nari nagiye mu giturage, numva abana barampamagaye bambaza niba ari njye wasizemo umuntu kandi hakinze. Nibwo naje nsanga harafunze twibaza aho yanyuze biratuyobera. Umuntu umwe niwe wagiye mu bwiherero abona aho yatoboye agera muri parafo, niko kumenya uko yinjiye.”

Muzungu yakomeje agira ati: “Twasanze acuranga radiyo, yumva umuziki anasoma ku nzoga zihenze.”

Sunday Emmanuel, Umuyobozi w’Umudugudu wa Gacurabwenge, yahamije aya makuru, abwira itangazamakuru ko uyu musore ukekwa yahise atabwa muri yombi.

Yagize ati: “Ibyakozwe n’uyu musore ntibyoroshye ku ruhande rw’umudugudu wacu. Dufite urubyiruko rubaswe n’ibiyobyabwenge. Urabona uyu wavuye Mabare akaza kunyura mu bwiherero, agaca hejuru muri parafo yari no kujya mu nzu nini iyo abona uko agerayo.”

Uyu muyobozi yaboneyeho gusaba ababyeyi gufatanya n’ubuyobozi mu gutegura ahazaza heza h’urubyiruko.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!