Umugabo wo muri Uganda yahuye n’ibyago ubwo yahururanaga umuhoro agiye kurwanya umuturanyi we wamusambanyirizaga umugore, amugezeho ahura n’ibyago asanga amurusha imbaraga, arawumwaka amuca ukuboko.
Uwo mugabo wahuye n’ibibazo bibiri icyarimwe, ni uwitwa Siraji Nsadha, utuye muri Uganda ahitwa Bumbya-Bulungu-Namasagali.
Icyabaye kuri uyu mugabo, ngo yavuye ku kazi mbere y’igihe asanzwe atahira, ageze mu rugo asanga umugore we adahari, abajije umwana we aho yagiye, amubwira ko yagiye ku muturanyi we witwa Moses Magumba.
Siraji Nsadha acyumva ayo makuru, yahise ajya mu rugo rw’umuturanyi we afite umuhoro mu ntoki, agezeyo umuturanyi we arawumwaka aruwumutemesha amuca ukuboko.
Uyu mugabo nyuma y’uko ku wa 17 Nzeri 2024 amenye ko umuturanyi we ajya amuca inyuma ndetse ko afitanye umubano udasanzwe n’umugore we yagize uburakari bukabije.
Mu kiganiro n’Ikinyamakuru The New Vision, yagize ati: “Nasanze umwana wacu w’umukobwa arimo arya chapati zari zaguzwe n’abo bakundana bombi, nyuma mubaza aho nyina ari, anyereka mu nzu ya Moses Magumba, mpita njyayo ndakaye cyane, mfite n’umuhoro.”
Avuga ko akigera mu rugo rw’umuturanyi we yahise yinjira mu nzu, akomeza no mu cyumba agezemo asanga umugore aryamanye n’uwo muturanyi w’imyaka 34 y’amavuko, barimo bakora imibonano mpuzabitsina.
Ati: “Nazamuye umuhoro ngo nteme uwo mugabo mu mugongo, ariko ku bw’ibyago cyangwa se kubw’amahirwe, umuhoro ufata supaneti y’imibu ntiwagera ku ntego.”
Bamwe mu baturanyi b’iyo miryango bari bamaze guhurura, baje kureba ibiri kuba, ariko Nsadha avuga ko icyo yibuka ari uko umuturanyi we yahise amushikuza umuhoro amutema ukuboko kuvaho, abo baturanyi bahita bamwihutana ku Bitaro bya Kamuli Mission kugira ngo yitabweho n’abaganga, mu gihe uwo wari umaze kumutema yari yirutse yahunze.
Nyuma y’itangazwa ry’iyi nkuru, bamwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga bavuze ko abagore bo muri iki gihe batakigira umuco wo kwiyubaha, abandi bakavuga ko yahuye n’ibyago byikubye kabiri.
Uwitwa Okech Dan kuri X yagize ati: “Ni uguhura n’ibibazo byikubye kabiri.”
Undi na we witwa Kiwanuka Silas yagize ati: “Ariko kubera iki abagore benshi batakaje icyerekezo no kureba kure muri iki gihe? Mpora mbyibazaho.”
Christine Abwoli Nyakatura Ochwo, Ati: “Ibintu by’ubusa ntabwo biza mu buryo bworoshye.”