Friday, September 20, 2024
spot_img

Latest Posts

Umusaza wo mu Karere ka Musanze yatemwe n’abari bipfutse amasura

Mu Karere ka Musanze haravugwa inkuru y’umusaza witwa Hakizimana Alphonse w’imyaka 77 y’amavuko, wasanzwe mu nzu yarakomeretse nyuma yo gutemwa n’abataramenyekana.

Uyu musaza wakomerekejwe, yasanzwe mu nzu ye iherereye mu Murenge wa Muko, Akagari ka Cyivugiza ho mu Mudugudu wa Kabusunzu ku wa Gatatu taliki 18 Nzeri 2024.

Inzego z’ubuyobozi zo muri kariya gace, zatangaje ko bikekwa ko itemwa rya Hakizimana ryatinze kumenyekana kuko aba mu nzu wenyine, bagakeka ababikoze baba barabikoze mu masaha y’ijoro.

Ubuyobozi buvuga uyu musaza wakomerekejwe mu mutwe, mu mugongo n’ikiganza kuri ubu ari kuvurirwa mu Bitaro bya Ruhengeri.

Inzego z’ubuyobozi zivuga ko ryakoze isesengura ryerekana ko “Kuba Hakizimana nta mitungo afite ku buryo abamuteye baba ariyo bamushakaho, ndetse amaperereza y’ibanze akaba yerekana ko nta makimbirane ari mu muryango ku buryo twavuga ko ariyo abyihishe inyuma, dutekereza ko yaba ari abagizi ba nabi cyane ko abamutemye avuga ko bari babiri bipfutse mu maso.”

Bisengimana Janvier, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Muko, yabwiye itangazamakuru ko hari gukorwa iperereza ku baba barakomerekeje Hakizimana, avuga ko ubuyobozi nta yandi makuru buramenya.

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!