Mu Karere ka Musanze hafatiwe umusore w’imyaka 24 y’amavuko ucyekwaho kwiba uwari umukoresha we Amadorari ya Amerika (US$) 17,200 n’amafaranga y’u Rwanda (RWF) 2,200 mu Karere ka Gasabo.
SP Jean Bosco Mwiseneza, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyaruguru, yatangaje ko ukekwa yafashwe amaze kohereza amwe muri ayo mafaranga kuri konti ye, biturutse ku makuru yatanzwe n’umuturage.
Yagize ati: “Ku mugoroba wo ku wa 18 Nzeri 2024, nibwo umukoresha w’uyu musore utuye mu Karere ka Gasabo, yatanze ikirego avuga ko yibwe n’umukozi we amadorali ya Amerika 17,200 n’amafaranga y’u Rwanda 2,200 ahita atoroka ntiyagaruka mu rugo, hatangira ibikorwa byo gushakisha aho aherereye.”
Yakomeje agira ati: “Mu gitondo cyo ku wa Kane taliki 19.Nzeri 2024, ahagana ku isaha ya saa tatu n’igice, yaje gufatirwa ku biro by’ivunjisha mu Karere ka Musanze, amaze kohereza kuri konti ye ya banki, 12,680,000 RWF asigaranye miliyoni 1 RWF yari agifite mu gakapu.”
Mu gihe hagikorwa iperereza ukekwa yashyikirijwe Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha, afungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Remera.
SP Mwiseneza yaboneyeho no gushimira uwibwe agahita anatanga amakuru ndetse n’uwatanze amakuru ukekwa agahita afatwa ataratoroka.
Yasabye kandi buri wese ukora ubushabitsi bufite aho buhuriye n’amafaranga menshi, kuyabika no kuyahererekanya mu buryo bw’Ikoranabuhanga cyangwa kwifashisha uburyo bw’amabanki mu rwego rwo kuyarinda kwibwa no kuba yatakara akaburirwa irengero.
Itegeko n° 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange, ingingo ya 166 ivuga ko umuntu wese uhamijwe n’urukiko icyaha cyo kwiba, ahanishwa igifungo kitari munsi y’umwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi ya miliyoni imwe (1,000,000 FRW) ariko atarenze miliyoni ebyiri (2,000000 FRW), imirimo y’inyungu rusange mu gihe cy’amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.