Wednesday, September 18, 2024
spot_img
HomeUBUREZIREB yagarutse ku mpamvu abarimu bamwe na bamwe batemerewe guhindurirwa ibigo

REB yagarutse ku mpamvu abarimu bamwe na bamwe batemerewe guhindurirwa ibigo

N’ubwo hirya no hino mu gihugu hari abarimu bakorera kure y’imiryango yabo bikababera imbogamizi, Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Uburezi bw’Ibanze (REB) cyavuze zimwe mu mpamvu bamwe mu barimu badahindurirwa ibigo kandi baba babisabye.

Bamwe mu barimu basabye guhindurirwa ibigo ntibikorwe, mu kiganiro bagiranye na RBA bagaragaje ko bakora akazi badatekanye, bigatuma badakora akazi neza ndetse bavuga ko bigira n’ingaruka ku ireme ry’uburezi batanga.

Umwarimu witwa Mushimiyimana Claudine wigisha ku Kigo cy’Amashuri Abanza cya Ngiryi giherereye mu rugabano rw’Akarere ka Gasabo na Rulindo, avuga ko afite ingo eshatu urwa mbere ruri aho yigisha acumbitse, urundi rukaba aho umugabo we yigisha i Rubavu akodesha n’urugo rw’aho bubatse basigiye abana i Rwamagana.

Yagize ati: “Inaha nta nzu mpagira ngo nahazana umuryango, ariko i Rwamagana ho turatuye nahasize abana. Nk’ubu bashobora kumbwira ngo umwana ararwaye bikampangayikisha ku buryo akazi ntagakora nshyize umutima hamwe.”

Uwitwa Dusabeyezu Florence wigisha mu Karere ka Gasabo kuri GS Rwanyanza, yagize ati: “Iyo abantu batabana no gucana inyuma biba bishoboka. Iyo uwo mwashakanye mudahura uko bikwiriye ushobora no gusanga kwihangana kubuze.”

Ushinzwe imicungire y’abarimu muri REB, Ntawukuriryayo Mugenzi Léon, avuga ko mu guhindurira ikigo mwarimu cyangwa kugurana hagati y’abarimu hari ibishingirwaho.

Ntawukuriryayo yagize ati: “Usabye guhindurirwa aba agomba kuba amaze imyaka itatu yigisha muri icyo kigo. Iyo asabye ntaba yasabye wenyine haba hari n’abandi rero hari abitabwaho nk’abafite ubumuga bahabwa amahirwe mbere y’abatabufite. Nanone ufite urugo yemererwa mbere y’ingaragu kandi n’abagore nibo bemererwa kwimurwa mbere y’abagabo.”

Akomeza avuga ko abujuje ibisabwa byose bimurwa, gusa ko hari abatemerewe kwimurwa barimo abayobozi b’ibigo cyangwa abarimu bamwe batize uburezi.

Akomeza avuga ko abo barimu bahugurwa mu by’uburezi bagahugurirwa mu turere bakoreramo, bakaba bazemererwa kwimurwa nyuma yo gukorerwa isuzuma.

Ni mu gihe abakora mu buyobozi bw’amashuri na bo bazabanza gukorerwa isuzuma kugira ngo harebwe niba bayobora neza aho bakoraga, mbere y’uko bimurirwa ahandi.

Hagati yo muri Nyakanga na Kanama 2024, abarimu bagera ku 2,235 basabye guhindurirwa ibigo bigishagaho, abujuje ibisabwa ari 1,226 ariko ababihawe ni 751 gusa, nk’uko bitangazwa na REB.

Abasabye guhindurirwa ibigo mu mirenge bigishagamo imbere mu turere ni 856 abujuje ibisabwa muri bo ari 498 ariko hahinduriwe abagera kuri 383.

Abarimu bose basabye guhindurirwa imyanya bari mu matsinda 73 muri yo 49 akaba ariyo yari yujuje ibisabwa yahinduriwe.

Loading

RELATED ARTICLES

1 COMMENT

  1. Ireme ryuburezi ntirizagenda neza mugihe abarimu bakora akazi umutima uri kungo zirikure yaho bakorera kko abeshi usanga ingo zasenyutse kubera gukorera kure y imiryango

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!