Thursday, November 21, 2024
spot_img

Latest Posts

Rubavu: Amashuri 11 atujuje ibisabwa ntazafungura imiryango

Hari amashuri 11 yo mu Murenge wa Nyakiliba mu Karere ka Rubavu atazafungura imiryango kubera ko yakoraga nta byangombwa afite ndetse aya mashuri akaba yakoreraga ahantu hadakwiriye kuba ishuri harimo no mu bipangu by’abantu.

Amakuru avuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Nyakiliba , Uwimana Vedaste, yandikiye abaturage ababurira.

Yagize ati: “Ubuyobozi bw’umurenge wa Nyakiliba, bushingiye ku nama zitandukanye zakozwe ndetse n’ibaruwa yo ku wa 07/8/2024 bwandikiye abafite amashuri atujuje ibisabwa, buramenyesha ko batazafungura amashuri mu mwaka wa 2024-2025.”

Ibaruwa ikomeze igira iti: “Ubuyobozi buributsa abaturage bose batuye mu murenge wa Nyakiliba begereye ayo mashuri ko itariki ya 9/9/2024 ari itangira ry’amashuri. Bityo bukaba buboneyeho umwanya wo kwibutsa ababyeyi bose bafite abana bagejeje igihe cyo kwiga ko ntawemerewe kujyana abana muri ayo mashuri yafunzwe cyangwa ngo batange amafaranga y’impuzankano (uniform), ndetse n’amafaranga y’ishuri kuko ayo mashuri atujuje ibisabwa bitangwa n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ibizamini n’ubugenzuzi bw’amashuri, NESA.”

Gitifu Uwimana yahamirije Bwiza koko ko aya mashuri 11 abarizwa mu murenge ayobora yafunzwe.

Yagize ati: “Ibyo bigo n’ubundi byakoraga bitujuje ibyangombwa byakoreraga mu bipangu by’abantu, ibyinshi ni maternel, ubundi ntabwo bihagaritswe ubungubu, twabihagaritse mu mpera z’umwaka w’amashuri ushize kuberako abana barimo biga ntabwo twabakuyemo, iryo tangazo rero twagirango ababyeyi bataza gukomeza kujyanayo abana.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko aya mashuri yafunzwe bitewe ni uko hakozwe ubugenzuzi bagasanga atujuje ibyangombwa, avuga ko abantu bashinga amashuri nk’aya baba bishakira amaramuko bikabatera gukora ibintu bitemewe.

Gitifu Uwimana yaboneyeho no kugira inama ushaka gushinga ishuri ko agomba gushaka ibyangombwa agakora ibyemewe.

Hari amakuru avuga ko abo bose bafungiwe amashuri bagiriwe inama yo guhuza imbaraga bagakora Ikigo kimwe, gusa bivugwa ko byabananiye kuko buri wese agishaka gukora ikigo cye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU