Monday, September 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHasobanuwe impamvu BNR yahinduye inoti ya bitanu n'iya bibiri

Hasobanuwe impamvu BNR yahinduye inoti ya bitanu n’iya bibiri

Mu mpera z’ukwezi kwa Kanama nibwo Banki Nkuru y’u Rwanda, BNR, yatangaje ko yahinduye amafaranga by’umwihariko inoti za bitanu (5000) n’inoti za bibiri (2000) ivuga ko zifite ibimenyetso bishya biziranga.

Ku wa 30 Kanama 2024, nibwo Iteka rya Perezida rishyiraho izi noti ryasohotse mu igazeti ya Leta, riteganya ko zikoreshwa hamwe n’inoti zisanzweho, iya 500 RWF, iya 1000 RWF, iya 2000 RWF n’iya 5000 RWF kandi zifite agaciro mu Rwanda.

Kuri uyu wa Gatanu taliki 06 Nzeri 2024, mu kiganiro The KT Parade cya KT Radio, kigaruka ku mafaranga, Abakozi ba Banki Nkuru y’u Rwanda basobanuye byinshi ku mpamvu izo noti z’ayo mafaranga zahinduwe.

Habumugisha Denis, Umuyobozi ushinzwe ikoreshwa ry’ifaranga no kwishyurana muri BNR, avuga ko izi noti zahinduwe mu kujyanisha n’ikoranabuhanga rigezweho.

Yagize ati: “Ubusanzwe muri tekinike z’amafaranga, iyo hashize imyaka umunani kuzamura, duhindura inoti z’amafaranga, hagahindurwa imiterere yazo, ibizigize birimo ibimenyetso by’umutekano wazo, ibirango n’ibindi. Ibi tubikora tureba niba koko ikoranabuhanga ririmo rigezweho.”

Akomeza avuga ko ibi byakozwe hagamijwe ibintu bitatu. Ati: “Twashakaga kongera ubudahangarwa bw’izi noti, kunoza urupapuro rw’inoti zikorwa ndetse n’ibirangantego by’ibanze.”

Ibimenyetso by’ibanze bigaragara ku noti nshya ya bitanu (5000 RWF), umuntu akiyifata abona ishusho y’inyubako ya Kigali Convention Center, ishusho y’ingagi ihindura amabara bitewe n’icyerekezo ifatiwemo n’ibindi.

Inoti nshya ya bibiri (2000 RWF) yo irangwa n’igishushanyo cy’imisozi y’Ikiyaga cya Kivu, ishusho y’agaseke yihinduranya amabara bitewe n’icyerekezo ifatiwemo n’ibindi.

Habumugisha yavuze ko kandi ibi birango byongewe ndetse bishyirwa muri izi noti mu rwego rwo kwerekana aho u Rwanda rugeze ndetse no guhangana n’abashaka kwigana izo noti.

Muhire Nicole na we ukora muri BNR yavuze ko kuba izi noti zaramaze gushyirwa hanze ku wa 03 Nzeri 2024, bidasobanura ko izisanzwe zataye agaciro.

Yagize ati: “Izi noti kuba tuzishyize hanze ntabwo bivuze ko izisanzwe ziva ku isoko ahubwo turakomeza tuzihanahane mu bikorwa bitandukanye by’ubucuruzi. Rero abaturage batekereza ko izo bafite zataye agaciro, ntibagire impungenge.”

Habumugisha Denis kandi yavuze icyo bagenderaho bahitamo kugira amafaranga inoti andi akagirwa ibiceri, agira ati: “Ibiceri biraremera, ahanini usanga umuntu ahitamo kubibika mu nzu ariyo mpamvu ku Isi usanga igiceri gihabwa agaciro k’amafaranga ari hasi. Ikindi gutwara ibiceri no ku modoka zibizana biragorana cyane ku buryo abaye menshi Banki yazisanga amafaranga asohoka ariko ntagaruke muri banki.”

Nicole avuga ko nubwo hasohotse izi noti, abantu bakangurirwa gukoresha amafaranga batayakozeho, kuko bifasha mu kuyarindira umutekano ndetse no kwirinda indwara zakandurira mu kuyahanahana.

Akomeza avuga ko kuva iyi gahunda yatangira gukoreshwa umubare w’inoti BNR isohora ugenda ugabanyuka cyane nubwo batarareba imibare nyayo kuva ubukangurambaga bwatangira.

Abibaza impamvu ki mu guhererekanya amafaranga mu Rwanda ngo habe hakoreshwa Amayero cyangwa Amadorari, Habumugisha asobanura ko amafaranga y’u Rwanda aba yasohowe kugira ngo akoreshwe.

Yagize ati: “Ayo Mayero cyangwa Amadorari avugwa ni Amadovize, ntiwafata umuhinzi uhinga ibirayi ngo najye kugurisha mu Mayero cyangwa Amadorari. Gukoresha ayacu ni uguha ubukungu bw’Igihugu cyacu agaciro ndetse n’amafaranga yacu ubwacu agahabwa agaciro, kuko iyo dusaranganya ayacu mu gihugu bisobanuye ko twinjiza bike by’amahanga ahubwo tugasohora byinshi bitwinjiriza ya madovize.”

Nicole we ashimangira ko u Rwanda ruhagaze neza mu bukungu kuko hari Komite ishinzwe Politiki y’ifaranga ihora igenzura uburyo bwo guhanahana amafaranga.

Hajya gushyirwaho izi noti nshya iza bitanu (5000 RWF) n’iza bibiri (2000 RWF), byakozwe nyuma y’uko bisabwe na Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi, bisuzumwa n’Inama y’Abaminisitiri yateranye ku wa 23 Kanama 2024, iranabyemeza.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!