Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURURubavu: Umu-Wazalendo yaje kwiba inka yitwaje imbunda n'icyuma

Rubavu: Umu-Wazalendo yaje kwiba inka yitwaje imbunda n’icyuma

Mu Karere ka Rubavu hinjiye umuntu witwaje intwaro waturutse muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bikekwa ko ari umurwanyi w’umutwe wa Wazalendo, aje kwiba inka y’umuturage, birangira ayiteshejwe.

Ibi byabaye mu gihe cya saa mbili z’ijoro ryo ku wa Gatatu taliki 04 Nzeri 2024, bibera mu Murenge wa Busasamana, Akagari ka Rusura, Umudugudu wa Kageyo ho mu Isibo y’Icyerekezo.

Inzego z’ibanze zo muri ako gace zavuze ko “umuntu witwaje intwaro yavuye mu kibaya cya RD Congo, aje kwiba inka y’umuturage witwa Mfitumukiza Janvier.”

Amakuru avuga ko uyu mujura yari afite imbunda, gusa uriya muturage ngo yahise atabaza irondo maze ribasha kumutesha iyo nka yari aje kwiba.

Uyu bikekwa ko ari Umu-Wazalendo yarashe amasasu abiri mu kirere, ariko ku bw’amahirwe nta muntu wakomeretse, ndetse ngo yahise yiruka asubira mu kibaya cya RD Congo ariko ahata icyuma.

Bivugwa ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Busasamana yirinze gutangaza byinshi kuri iki kibazo kuko ngo ari muri congé.

Yagize ati: “Turi kubikurikirana.”

Umurenge wa Busasamana n’indi mirenge yo mu Karere ka Rubavu ihana imbibi na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, ikunze kwibasirwa n’ibikorwa bihungabanya umutekano, bikorwa n’imitwe yitwaje intwaro iba mu mashyamba ya Congo, irimo na FDLR.

Nko muri Nyakanga uyu mwaka hari abaturage bashimuswe n’abitwaje intwaro, barekurwa batanze ibihumbi 400,000 RWF.

Muri Kamena kandi abitwaje intwaro bateye umwe mu baturage batuye mu Murenge wa Busasamana, bamwiba ihene ndetse basiga banamukomerekeje.

Bivugwa ko mu ntangiriro z’uyu mwaka, inka zibarirwa muri 24 zibwe n’abitwaje intwaro bajya kuzirira muri Congo.

Bwiza dukesha iyi nkuru bavuga ko no mu Cyumweru gishize hari inka zibwe muri uyu murenge.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!