Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUKapiteni w'Amavubi Djihad Bizimana yafungiwe muri Libya akekwaho gukorana na Israel

Kapiteni w’Amavubi Djihad Bizimana yafungiwe muri Libya akekwaho gukorana na Israel

Bizimana Djihad ukinira ikipe ya FC Kryvbas Kryvyi Rih yo muri Ukraine n’ikipe y’Igihugu Amavubi, ubwo yari ageze muri Libya aho yari asanze bagenzi be bitegura umukino bafitanye n’iki gihugu, yabanje gufungwa amasaha agera kuri ane n’igice, azira kuba ko muri Pasiporo ye harimo ko yageze muri Israel.

Djihad mbere yo kuza mu ikipe y’igihugu yabanje gukina umukino wanyuma ikipe ye yakinnye na Shaktar Donetsk wabaye ku Cyumweru, uyu mukino waje guhagarara ku munota wa 50 ubwo bikangaga ibitero by’indege z’Abarusiya.

Ku wa Kabiri taliki 03 Nzeri ubwo Djihad yari ageze ku Kibuga cy’indege cya Mitiga International Airport, yatawe muri yombi n’inzego zishinzwe abinjira n’abasohoka muri Libya, zamushinjaga gukorana n’ibigo by’ubutasi bya Israel, Mossad, ni nyuma y’uko muri Pasiporo ye afite Visa ko yinjiye muri Israel.

Bivugwa ko Djihad yafashwe saa Tatu na Mirongo ine n’itanu aza kurekurwa Saa Munani z’amanywa nyuma y’ubufatanye hagati ya Ambasade y’u Rwanda muri Libya ifite icyicaro i Cairo ndetse n’impuzamashyiramwe y’Umupira w’Amaguru muri Afurika, CAF.

Nyuma yo kurekurwa Djihad yaje gukorana na bagenzi be imyitozo ya nyuma, bitegura umukino wo gushaka itike yo kujya mu gikombe cya Afurika cya 2025, uteganyijwe kuba kuri uyu wa Gatatu taliki 04 Nzeri saa kumi n’ebyiri za Kigali.

Ibyo Bizimana Djihad yakorewe muri Libya byiyongereye ku byabaye ku ikipe y’igihugu Amavubi, ubwo yageraga muri iki gihugu bwa mbere ikamazwa isaha ku kibuga cy’indege aho bashatse gusigarana camera z’abanyamakuru, GPS z’abakinnyi ndetse ntabwo bishimiye ko hari umwe mu bari kumwe n’iyi kipe wari wambaye umukufi uriho umusaraba.

Djihad Bizimana yakoranye na bagenzi be imyitozo ya nyuma

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!