Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeInternationalMadagascar: Hashyizweho igihano cyo gukona uwasambanyije umwana

Madagascar: Hashyizweho igihano cyo gukona uwasambanyije umwana

Muri Madagascar hamaze kwemezwa itegeko ry’uko umuntu wese wahamwe n’icyaha cyo gusambanya umwana, azajya akonwa hakoreshejwe kubagwa.

Kuva iri tegeko ryatorwa n’Inteko Ishinga Amategeko, ryateje impaka.

Sena ya Madagascar yatoye inemeza iri tegeko muri Gashyantare uyu mwaka, ryohererezwa Perezida Andry Rajoelina ngo arisinye maze ribe ryatangira gushyirwa mu ngiro.

Iri tegeko ryasinywe mu mpera z’icyumweru gishize, gusa byamenyekanye mu mpera zacyo nk’uko bivugwa n’Ibinyamakuru byo muri Madagascar.

Ibi binyamakuru bikomeza bisobanura ko gukona umuntu hakoreshejwe kubaga ari byo byemejwe muri iri tegeko, ryavanyemo ingingo yo gukona hakoreshejwe imiti, kuko ibyo urukiko rwasanze bunyuranyije n’itegeko nshinga.

Imiryango mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu nka Amnesty International yamaganye iri tegeko ivuga ko ari “ubugome bukabije.” Ni mu gihe abaturage ba Madagascar bo berekanye ko barishyigikiye.

Ni mu gihe kandi Ikinyamakuru La Gazette de la Grande ÃŽle, kivuga ko kwamagana iri tegeko ryari ryatowe mu mezi ashize, byatumye uwari Ambasaderi w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi muri Madagascar, Isabelle Dellattre, yirukanwa muri Mata 2024.

Leta ya Madagascar yo itangaza ko hakenewe uburyo bukarishye bwo guca intege abasambanya abana kuri iki kirwa.

Muri Gereza zo muri Madagascar habarirwa ibihumbi by’abantu bakatiwe n’abakekwaho icyaha cyo gusambanya abana.

Iki gihano kizaba kigizwe no kubaga imyanya myibarukiro y’uwahamijwe icyo cyaha, bagahagarikirwa ubushobozi bw’imirerantanga ku bagore n’udusabo tw’intangangabo bwo kurekura intanga ibyara no kwifuza imibonano mpuzabitsina nk’uko bitangazwa n’Ibinyamakuru byo muri Madagascar.

Mu kubikora hazajya hubahirizwa uburenganzira bwa muntu bwo kudakorerwa iyicarubozo nk’uko iri tegeko ribivuga.

Ni mu gihe abaharanira uburenganzira bwa muntu bo bavuga ko iki gihano gihabanye n’uburenganzira bw’ibanze bwa muntu.

Mu ntangiriro z’uyu mwaka Ubucamanza bwo muri iki gihugu bwatangaje ko habayeho ubwiyongere bukabije ku byaha byo gusambanya abana ku ngufu.

Muri Mutarama uyu mwaka hari hamaze kubarurwa ibirego 133 by’ibi byaha, mu gihe mu mwaka ushize hari habaruwe ibirego 600 byo gufata abana ku ngufu.

Perezida wa Madagascar yasinze iri tegeko ryo gukona uwasambanyije umwana

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!