Thursday, December 26, 2024
spot_img

Latest Posts

Hatangajwe umwirondoro w’umunyarwanda waguye mu mpanuka ya Jaguar

Hatangajwe ko mu bantu umunani baguye mu mpanuka ya Jaguar yavaga i Kampala yerekeza i Kigali, harimo umwe wasanzwe ari umunyarwandakazi.

Amakuru avuga ko iyi mpanuka yabereye mu Karere ka Kalungu yabaye mu rukerera rwo ku Cyumweru taliki ya 01 Nzeri 2024, yaguyemo umunyarwandakazi witwa Akaliza Aline.

Uyu mukobwa w’imyaka 28 y’amavuko yakomokaga mu Karere ka Rwamagana, Bisi ya Jaguar yarimo yari ifite purake UBP 964 T yagonganye n’ikamyo ifite purake UAV 988 N.

Polisi ya Uganda yatangaje ko abandi baguye muri iyi mpanuka barimo uwitwa Acham, Evelyn Natukunda, Teopista Amalia, Liz Akaliza, Edwin Tushabomwe, Steven Kayinamura, Moses Awinyi na Mussa Munyanda.

Twaha Kasirye uvugira Polisi ikorera mu gace kabereyemo iyi mpanuka, yatangaje ko iyi mpanuka yatewe n’umuvuduko mwinshi ndetse avuga ko abashoferi bombi batabonaga imbere neza kubera ko hari umwijima kandi ko agace barimo gakunda kurangwamo n’ibihu.

Polisi ya Uganda yatangaje ko kandi abandi bagenzi 40 bari muri iyi Jaguar bakomeretse bajyanywe kuvurirwa mu Bitaro bya Masaka.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!