Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Amavubi yafatiwe imyanzuro ikarishye muri Libya

Frank Spittler utoza ikipe y’Igihugu Amavubi yatangaje ko urugendo Kigali – Tripoli, ari urugendo rwabagoye cyane aho bamaze isaha irenga ku kibuga cy’indege bangiwe gusohoka.

Ku wa Gatandatu taliki 31 Kanama 2024, nibwo Amavubi yahaguritse mu Rwanda yerekeza muri Libya aho ku wa Gatatu taliki 04 Nzeri afitanye umukino n’iki gihugu, mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025.

Ejo hashize ku Cyumweru taliki ya 01 Nzeri 2024, nibwo Amavubi yageze muri iki gihugu ndetse anakora imyitozo ya mbere yakoreye ku kibuga cya Alnhar.

Frank Spittler yavuze ko urugendo bakoze rwari rugoye, aho bamaze amasaha 24 nta kuryama baza no kwangirwa gusohoka ku kibuga cy’indege cya Tripoli International Airport.

Frank Spittler yagize ati: “Twamaze amasaha 24 nta kuryama, tumara isaha ku kibuga cy’indege batwangiye gusohoka, mu by’ukuri ni ibihe bigoye cyane kuri buri umwe ariko tugomba guhangana na byo, twakoze imyitozo yorohereje uyu munsi.”

Akomeza agira ati: “Muri rusange ntabwo ibintu bimeze neza ariko twari tunabizi kuva mbere nta kibazo.”

Ibi byose babikoze kuko batashakaga ko GPS z’abakinnyi na Camera z’abanyamakuru zinjira mu gihugu cyabo.

Ikindi cyabitije umurindi ni uko umuntu ufata amashusho mu ikipe y’igihugu, Muhire Eric, yari yambaye umukufi (Chaînette) iriho umusaraba kandi ari mu gihugu cy’abayisiramu yasabwe kuwukuramo.

Amakuru avuga ko byaje kurangira bemerewe kwinjira ndetse ngo umwe mu bantu bashinzwe umutekano muri CAF yagiye kureba Amavubi mu myitozo akaba anahabwa raporo yose.

Amavubi arakora imyitozo uyu munsi n’ejo ku wa Kabiri, biteganyijwe ko azakina ku wa Gatatu, nyuma y’umukino akazahita afata indege akagaruka i Kigali kwitegura umukino uzayahuza na Nigeria uteganyijwe kuzaba taliki 10 Nzeri uyu mwaka, ukazabera kuri Stade Amahoro.

Amavubi yakoze imyitozo ibanza ejo hashize ku Cyumweru
Frank Spittler yavuze batorohewe n’urugendo bakoze

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!