Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUBa Ofisiye ba RDF barenga 600 bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame

Ba Ofisiye ba RDF barenga 600 bazamuwe mu ntera na Perezida Kagame

Abasirikare ibihumbi 5000 barimo abarenga 600 bo ku rwego rwa ba Ofisiye bazamuwe mu ntera na Perezida Paul Kagame akanaba Umugaba w’Ikirenga w’Ingabo z’u Rwanda (RDF), afatanyije na Minisitiri w’Ingabo.

Itangazo igisirikare cy’u Rwanda cyasohoye kuri iki Cyumweru taliki ya 01 Nzeri 2024, rivuga ko ba Ofisiye 636 ari bo bazamuwe mu ntera na Perezida wa Repubulika.

Abazamuwe mu ntera bavanwe ku ipeti rya Colonel barimo Justus Majyambere na Louis Kanobagire bagizwe ba Brigadier Generals.

Perezida Kagame kandi yazamuye mu ntera abasirikare 14 bavanwe ku ipeti rya Lieutenant colonel abaha ipeti rya Lieutenant.

Aba ni Danny Gatsinzi, Kabanda Joseph, Nyakana Hubert, Rutabayiru Prosper, Tanzi Mutabaruka, Akarimugicu Munyaneza Silver, Rukundo Emmanuel, Ngoga Ephraim, Jaques Nzitonda, Emmanuel Rutebuka, Alexis Kayisire, Jessica Mukamurenzi, Francis Nyagatare na Mucyo Mulinzi.

Abandi bo ku rwego rwa Ofisiye bazamuwe mu ntera harimo abari Major 30 bagizwe ba Lieutenant colonel, ba Captain 280 bagizwe ba Major, ba Lieutenant 40 bagizwe ba Captain ni mu gihe ba Sous Lieutenant 270 bagizwe ba Lieutenant.

RDF kandi yatangaje ko Minisitiri w’Ingabo yazamuye mu ntera abasirikare bo ku rwego rw’abato babarirwa mu 4,398.

Abasirikare bo ku rwego rw’abato bazamuwe mu ntera harimo umwe wavanwe ku ipeti rya Warrant Officer II agirwa Warrant Officer I.

Harimo kandi batanu bari Sergeant Major bagizwe ba Warrant Officer II, abandi 75 bavanwe kuri Staff Sergeant bagizwe ba Sergeant Major ni mu gihe abandi 139 bagizwe ba Staff Sergeant bavanwe kuri Sergeant.

Barimo kandi abasirikare 119 bavanwe kuri Caporal bahawe ipeti rya Sergeant abandi 4,059 bagizwe ba Caporal bavanwe ku rwego rwa ba Private.

Mu Ukuboza umwaka ushize nibwo impinduka nk’izi zaherukaga kuba ubwo hazamurwaga mu ntera ba Ofisiye n’abasirikare bato barenga ibihumbi 17,000.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!