Polisi y’u Rwanda ikorera mu Ntara y’Amajyepfo iratangaza ko iri gushakisha abantu bakekwaho gukubita umuntu bikamuviramo urupfu.
Ibi byabereye mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Rwabicuma, Akagari ka Mushirarungu ho mu Mudugudu wa Kirwa.
Amakuru agera ku itangazamakuru avuga ko ahagana i Saa saba z’amanywa ku wa 09 Gashyantare 2025 umugabo w’imyaka 37 y’amavuko yari ari kumwe n’abandi bantu babiri aho bari bagiye kwiba uwitwa Mushimiyimana Valentine aho bacukuye inzu bakuramo ibishyimbo maze abandi barikumwe na nyakwigendera bariruka gusa we yikoreye ibyo bishyimbo bahita bamufata.
Nyuma yo gufatwa bikekwa ko hari abamukubise bikamuviramo urupfu.
SP Emmanuel Habiyaremye, uvugira Polisi y’u Rwanda mu Ntara y’Amajyepfo, yatangaje ko hari gukorwa iperereza, kugira ngo abakekwaho kwica nyakwigendera bafatwe.
Ati: “Twatangiye kandi gushakisha abakekwaho kwica uriya nyakwigendera ngo bakurikiranwe mu mategeko.”
Umuseke dukesha iyi nkuru bavuga ko hari amakuru avuga ko abakekwaho kujya kwiba bose bavuye muri transit center vuba bakaba bari bagiye kwiba baturutse mu Murenge wa Busasamana mu karere ka Nyanza ahazwi nko kuri mirongo ine.
Mu gihe iperereza rigikomeje, umurambo wa nyakwigendera wajyanwe ku Bitaro bya Nyanza kugira ngo usuzumwe.
Polisi yaboneyeho kwibutsa abaturage ko nta muturage wemerewe kwihanira ahubwo ari byiza kuyimenyesha ukekwa agafatwa agashyikirizwa amategeko akaba ariyo amuhana
Ikomeza yibutsa abatekereza kwiba ko babireka ahubwo bagakora imirimo yemewe yo kwiteza imbere nk’abandi kuko Polisi itazabahinganira.