Muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, inzego z’umutekano zafatiye abantu umunani mu Mujyi wa Goma, zibakekaho ko bari gushakira abarwanyi umutwe wa M23.
Faustin Kapend Kamand, Meya w’Umujyi wa Goma, yatangaje ko hari n’abandi barindwi bafashwe baturutse mu bice bitandukanye bya Goma no mu nkengero muri Teritwari ya Nyiragongo.
Ati: “Uru rubyiruko rwo muri Nyiragongo n’urundi rwaturutse muri Majengo, Kasika na Katoy rwemeye ko ari rwo rwambuye umupolisi intwaro mu cyumweru gishize ubwo rwari rwafunze imihanda.”
Meya Kapend akomeza avuga ko abantu umunani ari bo baturutse mu bice bigenzurwa na M23, bajyanwa i Goma no mu bice biyikikije mu rwego rwo gushakira abarwanyi uyu mutwe witwaje intwaro.
Meya Kapend kandi ku wa 17 Kanama yari yatangaje ko hari abandi bantu 16 bafashwe bakekwaho gukorera ibyaha mu Mujyi wa Goma, barimo abiyita Aba-Wazalendo.