Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyagatare: Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye biteza urujijo abo babanaga

Nyagatare: Umusore yasanzwe mu mugozi yapfuye biteza urujijo abo babanaga

Mu Karere ka Nyagatare, umusore uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko, yasanzwe amanitse mu mugozi yapfuye bikekwa ko yifashishije isekuru amanika umugozi ku gisenge maze akayitera umugeri.

Amakuru y’urupfu rw’uyu musore wabaga mu Murenge wa Rwimiyaga mu Mudugudu wa Kirebe, yamenyekanye ku wa Gatatu taliki 21 Kanama 2024.

Abo babanaga bavuga ko bamusize bakajya mu kazi, hanyuma bagaruka bagatungurwa no guasanga amanitse mu mugozi, ndetse n’isekuru bikekwa ko yuririyeho iri hasi iruhande rwe.

Ubuyobozi bw’Umudugudu buvuga ko bitazwi neza aho uyu nyakwigendera yaturukaga, gusa ngo yahigaga ubuzima nk’abandi.

Nyuma y’uko abaturage bamenyesheje ubuyobozi amakuru, Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwahageze ruhita rutangira gukora iperereza.

Umuyobozi w’Umudugudu wa Kirebe nyakwigendera yabagamo, Muhozi Sam, yatangaje ko umurambo wa nyakwigendera wajyanywe mu buruhukiro bw’Ibitaro bya Nyagatare kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!