Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGatsibo: Umuturage yambuwe n'ubuyobozi atwara ibendera ry'igihugu

Gatsibo: Umuturage yambuwe n’ubuyobozi atwara ibendera ry’igihugu

Mu Karere ka Gatsibo mu Murenge wa Kageyo mu Kagari ka Nyagisozi, abaturage n’inzego z’ubuyobozi mu gitondo cyo ku Cyumweru taliki 18 Kanama 2024, babyutse babura ibendera ry’igihugu ry’ibiro by’aka kagari.

Umwe mu baturage utuye aho ibyo byabereye, atanga amakuru avuga ko umuturage witwa Bagosora ari we wari watwaye iri bendera ry’igihugu kubera ko bari banze kumwishyura amafaranga yakoreye yubaka kuri aka Kagari ka Nyagisozi.

Uwatanze amakuru yagize ati: “Uyu muturage ni umwe mu bubatse aka kagari ari umuyede (Ufasha abafundi), ubu karanuzuye kuko bagatashye ku munsi wo kwibihora ariko hari abatarishyuwe.”

Akomeza agira ati: “Ubwo mu gitondo habuze idarapo inzego z’ubuyobozi zikoresha inama, abaturage bakeka Bagosora, bahita bajya kumushakisha bamubonye abemerera ko ari we waritwaye kubera ko yubatse akagari ntibamwishyure. Yahise ajya kuryerekana aho yari yarihishe hafi y’urugo rwe munsi y’ikiraro.”

Umuyobozi w’Akarere ka Gatsibo, Gasana Richard, ku murongo wa telefone yabwiye Umunyamakuru wa Igicumbi news ko ibendera rihari kandi ritabuze.

Mu magambo macye yagize ati: “Ibendera ntabwo ryari ryibwe hari habayeho kwibeshya.”

Hari amakuru avuga ko Bagosora wari watwaye ibendera ry’igihugu, yamaze gutabwa muri yombi.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!