Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUHari abakuwe ku rutonde rw'abadepite bagombaga kurahira ku munota wanyuma

Hari abakuwe ku rutonde rw’abadepite bagombaga kurahira ku munota wanyuma

Dr Frank Habineza, uyobora ishyaka Democratic Green Party, ku wa Gatatu yavuze ko yamenyesheje Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC) ko bafashe icyemezo cyo guhinduranya abadepite.

Ibyo byatumye Maombi Carine wari ku rutonde rw’abagombaga kurahira akurwaho agasimburwa na Masozera Icyizanye wamukurikiraga ku rutonde rwemejwe na NEC.

Charles Munyaneza, Umunyamabanga Nshingwabikorwa wa Komisiyo y’Igihugu y’Amatora (NEC), yatangaje ko ibyo ishyaka Democratic Green Party ryakoze byemewe mu buryo bwemewe n’amategeko.

Yagize ati: “Ni byo koko ubusabe bw’ishyaka twabubonye kandi ibyo bakoze byemewe n’amategeko. Mu bihe nk’ibi icyo dukora ni ukumenyesha inteko maze uwemejwe n’ishyaka akaba ari we urahira.”

Bivugwa ko icyateye izi mpinduka kitaramenyekana ariko biravugwa ko Maombi Carine usanzwe ari Visi Perezida w’ishyaka Democratic Green Party, wari ku rutonde rw’abagombaga kurahira yakuweho kubera ko akekwaho ibyaha birimo n’impapuro mpimbano kandi ngo ibyo bintu byari bimaze igihe kirekire.

Uwasimbuye Maombi Carine yitwa Masozera Icyizanye usanzwe ari umubitsi w’ishyaka Democratic Green Party.

Icyakora Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yatangaje ko ayo makuru ntayo azi gusa ngo agiye kuyakurikirana kugira ngo amenye ukuri kwayo.

Uretse ishyaka Democratic Green Party ryasabye ko habaho izi mpinduka, n’Umuryango FPR Inkotanyi wasabye NEC ko uwari mu badepite bagombaga kurahira witwa Musonera Germain asimburwa na Mazimpaka Jean Claude.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!