Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUGicumbi: Abasore babiri bafunzwe bakekwaho kwica uwo bashinjaga kubarogera umubyeyi

Gicumbi: Abasore babiri bafunzwe bakekwaho kwica uwo bashinjaga kubarogera umubyeyi

Mu Karere ka Gicumbi mu Murenge wa Rutare abasore babiri bakiri bato bafunzwe bakekwaho gutera icyuma ndetse bakica umugore bashinjaga kubarogera umubyeyi bikamutera kurwara.

Amakuru avuga ko Mukiza Emmanuel w’imyaka 20 y’amavuko na Mushimiyimana uzwi nka Rukara w’imyaka 19 y’amavuko, bashinjwa ko ku wa Mbere taliki 12 Kanama uyu mwaka bateye icyuma Mukandeshyo Angelique w’imyaka 54 y’amavuko agapfa, bakagerageza guhunga ariko bikarangira bafashwe.

Bayingana Theogene, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rutare, yemeje aya makuru.

Yagize ati: “Mu masaha y’umugoroba wo ku wa 12 Kanama 2024, hamenyekanye amakuru ko umugore witwa Mukandeshyo Angelique w’imyaka 54 y’amavuko, yatewe icyuma mu ijosi ari iwe mu rugo, agenda yiruka ahunga akagera aho umuhungu we acururiza atabaza, ariko mu gihe bagishakisha uko bamujyana kwa muganga ahita ashiramo umwuka”

Arongera ati: “Abacyekwa kuri uru rupfu ni Mukiza Emmanuel w’imyaka 20 y’amavuko na Mushimiyimana uzwi nka Rukara w’imyaka 19 y’amavuko, amakuru ava mu baturage bahatuye n’uko baba bamujijije ko bamushinjaga kubarogera umubyeyi witwa Nyirabwimana Claudine w’imyaka 59 y’amavuko urwaye indwara bavuga ko ari urushwima.”

Gitifu yakomeje avuga ko ubuyobozi bw’Umurenge bwihanganishije umuryango wabuze uwabo, anasaba abaturage ko bajya batangira amakuru ku gihe, mu gihe babona ko ashobora kuvamo ibyaha nk’ibi.

Umurambo wa nyakwigendera wajyanywe ku Bitaro bya Byumba kugira ngo ukorerwe isuzuma.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!