Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeUBUZIMAAbaganga bo mu Bwongereza bategetswe kujya babaza abarwayi b'abagabo niba batwite

Abaganga bo mu Bwongereza bategetswe kujya babaza abarwayi b’abagabo niba batwite

Abaganga bo mu Bwongereza bategetswe n’Ikigo gishinzwe ubuzima muri iki gihugu, NHS, kujya babanza kubaza abarwayi b’abagabo niba batwite mbere yo kubanyuza mu cyuma gisuzuma uburwayi bw’imbere mu mubiri.

NHS yafashe iki cyemezo nyuma y’aho umugabo wihinduje igitsina agaragaje impungenge z’ubuzima bwe bw’umwana atwite bushobora guhungabanywa n’icyuma cyo kwa muganga aherutse kunyuramo.

Iki kigo cyasabye abaganga kutajya bakeka igitsina cy’abarwayi bafite imyaka iri hagati ya 12 na 55 y’amavuko, ahubwo ko bakwiye kujya babaha impapuro zo kuzurizaho niba batwite cyangwa badatwite.

Ikinyamakuru The Telegraph cyasobanuye ko abaganga batangaza ko hari abarwayi batakiriye neza aya mabwiriza, kuko badasobanukiwe impamvu babazwa niba batwite kandi ari abagabo.

Bamwe mu baganga bandikiye NHS bayisaba ko yakuraho aya mabwiriza igasubizaho ayari asanzweho kuko ngo gutandukanya umugabo n’umugore bidasaba kubanza kubaza igitsina.

Umwe muri abo baganga witwa Dr Louise Irvine, yagize ati: “Kuko bidashoboka ko umugabo atwita, nta mpamvu yo kubaza abagabo niba batwite. Aya mabwiriza yo kunyura mu cyuma yahindanyije ibintu ubwo hashyirwagaho ibyo kwihinduza igitsina.”

Mu Bwongereza by’umwihariko mu Murwa Mukuru i Londres, abaganga batangiye guha abarwayi b’abagabo izo mpapuro zibabaza niba batwite.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!