Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURURulindo: Umupasiteri yafatiwe mu rugo rw'abandi ari kwiha akabyizi

Rulindo: Umupasiteri yafatiwe mu rugo rw’abandi ari kwiha akabyizi

Mu Karere ka Rulindo mu Murenge wa Murambiho mu Kagari ka Bubangu haravugwa inkuru y’umupasiteri waguwe gitumo ari mu rugo rw’abandi yagiye kwiha akabyizi, agafatwa akenkeye igitambaro cy’amazi.

Bivugwa ko uyu mupasiteri witwa Niyibigaba Pie David yasanzwe yari kumwe mu nzu n’uyu mugore utari we bose bakenkeye ibitambaro by’amazi, yumvise abantu bakomanze ashaka guca mu idirishya.

Uyu mupasiteri wafatiwe mu rugo rw’abandi, ngo ajya kuva mu rugo iwe yari yasize abeshya umugore we ko agiye i Butare gukora ibizamini by’uruhushya rwo gutwara ibinyabiziga.

Bivugwa ko uyu mugore witwa Kamugisha Clementine bikekwa ko yafashwe asambana n’uyu wiyita umukozi w’Imana, asanzwe yarasezeranye byemewe n’amategeko n’umugabo we witwa Uwumuremyi Emmanuel gusa ngo yaje guta urugo rwe kugira ajye abona uko yisambanira n’uwo mupasiteri.

Umugabo w’uyu mugore avuga ko yatangiye kubacyeka kera, atangira kubaneka ndetse avuga ko yari afite butike bakayihombya, bakayimurira aho uyu mugore yari asigaye acumbitse.

Uwumuremyi yagize ati: “Uwo mugabo yaranzengereje mu rugo, narimfite butike barayihombya bayizana inaha, ibyo byose ni gihamya. Mfite gihamya nyinshi cyane ko uyu mugabo yanzengereje.”

Icyakora bariya bakekwa ko basambanaga ubwo bafatwaga babihakanye bivuye inyuma, bavuga ko barimo biganirira.

Umuturage wari aho hafi ibyo byose biba, yavuze ko gufata uyu mugabo byabanje kugorana, kuko ngo nyuma yo gushaka kunyura mu idirishya, yihishe mu bwiherero ariko naho bamukurayo.

Masengesho Anitha bivugwa ko ari umugore w’uyu mugabo wiyita pasiteri yavuze ko nta bihamya afite ko umugabo we yafashwe asambana, ariko ngo inyuma ya kamera ngo yasaga nk’uwubyishimiye kuko ngo ubusambanyi bwagize umugabo we imbata bushobora kuzabakenesha.

Masengesho avuga ko bahora bishyura ibyiru by’uko umugabo we yafashwe asambana.

Ubwo Flash FM dukesha iyi nkuru bageragezaga kuvugisha ubuyobozi bwo mu nzego z’ibanze, bwavuze ko butemerewe gutanga amakuru, abemerewe kuyatanga ari ubuyobozi bw’akarere.

Mu mboni y’umunyamakuru ngo ubuyobozi bwagerageje kumvikanisha abo bombi, ariko byanze boherezwa ku murenge kugira ngo bakurikiranwe.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!