Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeInternationalBrazil: Impanuka y'indege itwara abagenzi yahitanye abari bayirimo bose

Brazil: Impanuka y’indege itwara abagenzi yahitanye abari bayirimo bose

Ku mugoroba wo ku wa Gatanu taliki 09 Kanama uyu mwaka, abagenzi 62 baburiye ubuzima mu mpanuka y’indege yabereye Leta ya Sao Paulo yo muri Brazil.

Iyo ndege yavaga muri Leta y’Amajyepfo ya ParanĂ¡ i Cascavel yerekeza muri Leta ya Sao Paulo ku kibuga mpuzamahanga cy’indege cya Guarulhos, yakoze impanuka ubwo yamanukaga mu Mujyi wa Vinhedo.

Iyi ndege mbere yo kugwa yabanje kumanuka izunguruka mu kirere, nk’uko byaragaragaye mu mashusho.

Luiz InĂ¡cio Lula da Silva, Perezida wa Brazil, mu butumwa yanyujije ku rukuta rwe rwa X yavuze ko bababajwe n’iyo mpanuka y’indege, yishe abari bayirimo bose.

Perezida yavuze ko icyateye iyo mpanuka kitahise kumenyekana, asaba buri muntu gufata umunota wo kunamira ababuriye ubuzima muri iyo mpanuka.

Iyo ndege ya Voepass ’ATR 72-500’ yari itwaye abagenzi 58 n’abari abakozi bayo bane.

Indege yahise ishya irakongoka

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!