Thursday, September 19, 2024
spot_img
HomeAMAKURUIYOBOKAMANAUrusengero Incredible Happenings Church rwa Pasiteri Mboro rwatwitswe

Urusengero Incredible Happenings Church rwa Pasiteri Mboro rwatwitswe

Nyuma y’uko uwitwa Pasiteri Paseka Motsoeneng uzwi nka Mboro wo muri Afurika y’Epfo, ateye amashuri y’incuke yitwaje umuhoro agakurayo abuzukuru be ku ngufu, urusengero rwe rwitwa Incredible Happenings Church, rwatwitse.

Uru rusengero rwatwitswe n’abana b’abanyeshuri bari buzuye uburakari budasanzwe, ku wa Kabiri taliki 06 Kanama 2024.

Ibi byabaye nyuma y’amashusho yiriwe azenguruka ku wa Mbere yerekana Pasiteri Mboro azunguza umuhoro arimo guterana amagambo n’abarimu ahitwa Katlehong muri Johannesburg.

Bamwe mu bategetsi b’Intara bavuga ko abo buzukuru ba Mboro bafashwe amashusho bari gusohorwa mu ishuri, bivugwa ko nyuma y’urupfu rw’umubyeyi (mama) wabo hasanzwe hari intonganya ku bagomba kurera abo bana.

Polisi ivuga ko kubera ibyabaye kuri iryo shuri, nibura abantu bagera kuri batanu bamaze gutabwa muri yombi.

Polisi ivuga ko ayo mashusho yerekana ibikorwa by’iterabwoba n’itoteza hamwe n’abagabo bahohotera abarimu n’abanyeshuri.

Andi mashusho agaragaza urusengero rwa Pasiteri Mboro rwubakishijwe ihema rurimo rucumba umwotsi mwinshi.

Ikinyamakuru cyo muri Afurika y’Epfo, News24, kivuga ko abanyeshuri bambaye impuzankano z’ishuri bagaragara biruka baturuka muri urwo rusengero.

Abategetsi bo mu Karere ka Ekurhuleni uru rusengero ruherereyemo kuri X bavuze ko “Hadutse uburakari butewe n’uko Mboro atahagaritswe kubera ibyabaye ejo, bituma iryo hema ritwikwa.”

Ubu butumwa buvuga ko ejo hashize ku wa Kabiri Pasiteri Mboro yahise afatwa aho aregwa iterabwoba, kurwana no konona.

Pasiteri Mboro ufite abakirisitu ibihumbi n’ibihumbi muri Afurika y’Epfo, asanzwe yiyita umuhanuzi.

Avuga ko akora ibitangaza mu gihe cy’ivugabutumwa nko gukiza abarwayi, ndetse ko amaze gukura ifi mu nda y’umugore utwite.

Siviwe Gwarupe, Minisitiri w’Uburezi muri Afurika y’Epfo, ku rukuta rwe rwa X, yagize ati: “Mbabajwe cyane n’iki gitero ku mashuri yacu, cyagabwe ku bakozi n’abanyeshuri.”

Urusengero rwa Pasiteri Mboro rwubakishijwe ihema rwagaragaye rurimo gushya
Pasiteri Mboro afite abakirisitu benshi muri Afurika y’Epfo

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!