Tuesday, December 24, 2024
spot_img

Latest Posts

RGB yasohoye itangazo risubiza abibazaga ku ifungwa ry’insengero

ITANGAZO RIGENEWE ABANYAMAKURU

IGENZURA RY’IYUBAHIRIZWA RY’AMATEGEKO N’AMABWIRIZA AGENGA IMIRYANGO ISHINGIYE KU MYEMERERE

Kigali, ku wa 1 Kanama 2024

Urwego rw’Igihugu rw’Imiyoborere (RGB), ku bufatanye n’izindi nzego za Leta, ruri mu gikorwa cyo kugenzura iyubahirizwa ry’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere.

Bimwe mu bishingirwaho muri iri genzura, harimo kureba ko urusengero rufite ibyangombwa by’iyandikwa bitangwa na RGB, icyemezo cy’imikorere n’Akarere mu gihe hafunguwe ishami, kureba niba inyubako y’urusengero yujuje ibisabwa biteganywa n’amategeko agenga imiturire y’aho ruherereye no kureba niba abayobozi bafite impamyabumenyi cyangwa impamyabushobozi mu by’iyobokamana (Theology) ku rwego ruhagariye umuryango no ku rwego rw’umuryango rufite izindi rukuriye.

Muri iri genzura aho bigaragara ko hari insengero n’imisigiti bitubahiriza ibiteganywa n’Itegeko ndetse n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere birahagarikwa.

Inzego bireba zizakomeza gufatanya n’abayobozi b’amadini n’amatorero mu kubaka iterambere rirambye hubahirizwa ibiteganywa n’amategeko n’amabwiriza agenga imiryango ishingiye ku myemerere ndetse no kugira imikorere n’inyubako byujuje ibisabwa n’amategeko.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!