Friday, January 24, 2025
spot_img

Latest Posts

Musanze: Umuyobozi w’umudugudu n’ushinzwe umutekano barakekwaho gutorokana miliyoni 60 RWF z’abaturage

Mu Karere ka Musanze, abanyamuryango babarirwa muri 500 bibumbiye mu itsinda ryitwa ‘Twivane mu bukene’, bararira ayo kwarika nyuma yo kubura irengero ry’amafaranga abarirwa muri miliyoni 60 RWF bari bakusanyije kugira ngo abafasha gutanga mituelle de Santé.

Aba baturage bafite iki kibazo batuye mu Karere ka Musanze, Umurenge wa Busogo ho mu Kagari ka Kavumu.

Bamwe mu baganiriye na RBA bashyira mu majwi abari abayobozi babo barimo umuyobozi w’umudugudu wa Mutaboneka n’ushinzwe umutekano ko ari bo banyereje ayo mafaranga mbere yo gucikira mu gihugu cya Uganda.

Abo baturage bavuga ko abo bayobozi barigishije ayo mafaranga mu mwaka ushize wa 2023.

Umwe muri bo yagize ati: “Twarizigamaga mu itsinda, uko twizigamye amafaranga, abayobozi bagahita bayajyana kuri SACCO twe tugataha. Igihe cyo kugabana cyarageze kugira ngo tubone amafaranga yo kwishyura mituelle, bagiye kuyabikuza dusanga abayobozi bayatorokanye bagiye Uganda.”

Uyu muturage avuga ko we yibwe abarirwa muri 1,500,000 RWF. Avuga ko ayo mafaranga yari kumufasha kwiteza imbere no gutanga ubwisungane mu kwivuza.

Undi na we yagize ati: “Baraturangaranye kuko twagiye ku murenge Gitifu w’umurenge abizamo, ariko ntibagira icyo badufasha. Yabijemo inshuro nyinshi duhitamo kujya ku karere, Visi-Meya ushinzwe ubukungu atwizeza kubikemura mu byumweru bibiri ariko ntacyo yadufashije.”

Aba baturage bakomeza bavuga ikibazo cyabo banakigejeje ku buyobozi bw’Intara y’Amajyaruguru nabwo ntibigire icyo bitanga.

Ntacyo ubuyobozi buravuga kuri iki kibazo cy’aba baturage batuye mu Karere ka Musanze.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!