Sunday, January 26, 2025
spot_img

Latest Posts

Nzakagendana ya Javanix na Theo Bosebabireba

Javanix
Uyu ni umuhanzi Iradukunda Javan uzwi nka Javanix wakoranye indirimbo na Theo Bosebabireba.

Mu dushya twinshi dukunze kuranga ibihangano bye, ubu noneho yazanye Umuhanzi ukomeye mu gihugu ariko mu ndirimbo zitari izisanzwe benshi bita izo isi.

Bosebabireba
Bosebabireba ufatwa nk’umwami mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza

Umuhanzi Iradukunda Javan uzwi ku izina rya Javanix umaze kwandika izina mu njyana idasanzwe yadukanye akomeje kurikoroza bitewe n’ukuntu akoramu buryo budasanzwe mu ndirimbo akora zose nazo ziza zicuranze mu buryo busanzwe, utibagiwe n’uburyo bw’imibyinire nabwo busanzwe.

Safari
Safari umucuranzi ukomeye cyane wa gitari uzwiho gucuranga asubiyemo indirimbo za karahanyuze nawe yagaragaye muri iyi ndrimbo

Kuri uyu wa Gatanu yasohoye indi ndirimbo nk’uko yabimenyereje abafana be kandi yari yarabibateguje mu kiganiro yagiranye n’umunyamakuru wa umurunga.com mu minsi yashize. Uyu musore rero yasohoye indirimbo aho iri mu gice cy’indirimbo ziririmbirwa Imana. Iyi ndirimbo yitwa “NZAKAGENDANA” akaba yarayikorenye n’umuhanzi ukomeye muri icyo gice cyo kuririmbira Imana kandi akaba afatwa nk’ umuhanzi w’ibihe byose hano mu Rwanda muri iyo njyana yo kuramya. Umuhanzi Uwiringiyimana Theo uzwi nka Theo Bosebabireba niwe Jaxanix yakoranye nawe iyi ndirimbo, ikorwa mu buryo butangaje aho irimo uburyo bw’imibyinire bwateye kwibaza abamaze kureba iyi ndirimbo ku rubuga rwa Youtube aho mu gihe cy’umusi umwe imaze kurebwa n’abarenga ibihumbi cumi n’umunani.

Nk’ibisanzwe umuhanzi javanix utajya atana n’ibisa n’ibitangaza n’udushya mu nganzo ye, uretse ijwi rye rinihira, imyambarire, yaba iye n’iyo abakoreshejwe mu mashusho, Nyanjya atana no kwifashisha ibyamamare hano mu Rwanda mu bihangano bye. Mu mashusho y’iyi ndirimbo rero haragaragaramo umugabo uzwi cyane mu gusubiramo indirimbo za karahanyuze witwa Safari.

Ababyinnyi
Aba ni ababyinnyi badasanzwe bagaragaye muri iyi ndirimbo Nzakagendana bateye benshi gucika ururondogoro

Iyi ndirimbo ya Javanix afatanyije na Theo Bosebabireba, yatunganyijwe na “Logic hit it” mu buryo bw’amajwi ndetse na Vyper mu buryo bw’amashusho. Ikindi kandi yagaragayemo ababyinnyi nka Hertier_dancer, Bertrand_dancer, Cyuzuzo_baddest, Divinmona, na Greyson.

Iyi ndirimbo kandi yagaragayemo ababyinnyi b’intore.

Intore
Izi nazo ni ababyinnyi mu Rwanda twita intore, zikaba zibumbatiye umuco nyarwanda, nazo zikaba zagaragaye muri iyi ndirimbo

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!