Friday, September 20, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmupolisi ushinjwa gufata umwana w'umukobwa ku ngufu yatawe muri yombi

Umupolisi ushinjwa gufata umwana w’umukobwa ku ngufu yatawe muri yombi

Polisi yo mu Mujyi wa Logos mu gihugu cya Nigeria yatangaje ko yataye muri yombi umupolisi ushinjwa icyaha cyo gufata ku ngufu umwana w’umukobwa w’imyaka 17 y’amavuko ukomoka mu gace ka Ogudu.

SP Benjamin Hundeyin, uvugira urwego rushinzwe umutekano, ku wa Gatandatu aganira n’Itangazamakuru, yavuze ko ibyo abantu bavuga ko Polisi yari yakingiye ikibaba umupolisi ushinjwa guhohotera umwana atari ukuri.

SP Benjamin yatangaje ko umupolisi ubarizwa muri ba ofisiye yatorotse ubwo bagezwagaho ikirego cye, nyuma aza kwigarura kugira ngo yisobanure. Gusa haracyakorwa iperereza ryimbitse kugira ngo hacukumburwe byinshi kuri iki kirego.

Ikinyamakuru cyo muri Nigeria cyitwa Punch cyatangaje ko uyu mukobwa uri mu kigero cy’imyaka 17 y’amavuko bivugwa ko yahohotewe n’uyu mupolisi, yabibwiye ababyeyi be ku wa Gatandatu taliki 13 Nyakanga 2024.

Uyu mwana w’umukobwa avuga ko yagiye kureba uyu mupolisi ukekwaho kumuhohotera ngo amufashe kubona telefone ye yari yibwe, uyu mupolisi yakira ikirego cye anamusezeranya kumufasha ariko biza kurangira amufashe ku ngufu.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!