21 C
New York
Friday, September 20, 2024
spot_img

Mukarukundo amaze kuba ruvumwa nyuma yo gushaka abagabo 20 bose bapfa-Inkuru iteye agahinda

Umuturage witwa Mukarukundo Concessa utuye mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo, avuga ko aho atuye nta muntu ukimuvugisha ndetse ngo bamwe birinda no kuvuga amazina ye kuko ngo atera umwaku nyuma y’uko abagabo 20 bose yashakanye nabo bagendaga bapfa.

Mukarukundo avuga ko yashakanye n’umugabo wa mbere mu 1969 ariko nyuma akaza kwicwa muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, ubwo bari batuye mu Karere ka Gicumbi, nyakwigendera yamusiganye n’umwana umwe w’umuhungu, ari na we wenyine yabyaye mu buzima bwe, kuko abandi bagabo 19 bagendaga bapfa nta mwana bamusigiye.

Aganira n’Umunyamakuru wa ‘Channel’ ya ‘You Tube’ yitwa ‘The Sunset TV’ mu gahinda kenshi yavuze ko umugabo we wa mbere akimara gupfa, aho uyu mugore yari atuye bavuze ko ari umurozi bituma ajya gushakira ubuzima mu Mujyi wa Kigali, aho yageze agashaka umugabo wa kabiri ngo waje kwicwa n’indwara ya Amibe.

Ibi ngo byatumye abantu bakomeza kumwikoma bavuga ko atera umwaku, gusa ibyo ntabwo byamubujije gukomeza gushaka abandi bagabo ngo kugeza ubwo ubu umugabo wa 20 amaze amezi 7 apfuye, gusa ubu Mukarukundo ngo yabaye arekeye aho gushaka.

Avuga ko aho anyuze hose abantu bamuvumira ku gahera ndetse ntihagire umuvugisha kuko ngo hose bavuga ko ari umurozi, abandi bakavuga ko ngo ari umuteramwaku kuko ngo abagabo bose 20 yashatse bagendaga bapfa.

Ngo umwana yabyaranye n’uwo mugabo wa mbere ngo yarakuze ashaka umugore, kuri ubu ngo atuye muri Kigali ariko ngo ari muri abo badashobora kuvugisha nyina kuko atajya amwikoza.

Mukarukundo avuga ko abantu bose bamuhaye akato, dore ko ngo yigeze no gucuruza urwagwa bikarangira arumennye kuko nta muntu n’umwe wigeze agera aho yacururuzaga.

Gusa nyuma y’uko umugabo we wa 20 apfuye ngo yafashe icyemezo cyo kutazongera gushaka, ahubwo ko agiye kujya asenga gusa.

Loading

Related Articles

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

Stay Connected

0FansLike
3,868FollowersFollow
0SubscribersSubscribe
- Advertisement -spot_img

Latest Articles

error: Content is protected !!