Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUmunyamakuru Emmy ari mu bihe bibi cyane kubera Bruce Melodie.

Umunyamakuru Emmy ari mu bihe bibi cyane kubera Bruce Melodie.

Hari amakuru amaze iminsi y’urunturuntu, hagati ya Bruce Melodie n’umunyamakuru Nsengiyumva Emmy, kuri ubu hari amakuru avuga ko uyu munyamakuru yanga uyu muhanzi, ni nyuma y’igitaramo uyu muhanzi aherutse gukorera mu gihugu cy’Uburundi.

Nyuma y’amagambo Bruce Melodie yagiye atangaza kuri uyu munyamakuru, Emmy mu kugira icyo abivugaho yahakanye yivuye inyuma avuga ko ari ibinyoma nta rwango afitiye uyu muhanzi, anavuga ko ubuzima bwe buri mukagaga nyuma yo kuba ari kujya ahantu akagenda ahagarikwa n’abantu bamubaza icyo ahora uyu muririmbyi.

Ubundi Imvano y’aya makimbirane, yavuye ku nkuru yanditswe n’uyu munyamakuru Emmy ivuga ko Bruce Melodie yakuwe ku rubyiniro igitaraganya nyuma y’uko aririmbye indirimbo ze zakumiriwe mu gihugu cy’Uburundi harimo ‘Akinyuma’.

Hatarashira kabiri Bruce Melodie yagiye ku rubuga rwa X rwahoze ari Twitter yandikaho ko Ikinyamakuru Emmy akorera cyanditse inkuru y’igihuha kandi cyari Ikinyamakuru gisanzwe gikora neza.

Bruce Melodie icyo gihe yaragize ati “Birababaje kubona igitangaza makuru nka… nizeraga iwacu gitangaza amakuru atariyo barangiza bagashyiramo inzego zishinzwe umutekano. Nahawe umwanya wo kuririmba kandi naririmbye indirimbo zanjye zose Thank you Burundi.”

Mu ntangiro z’iki cyumweru nibwo uyu muhanzi yavuye imuzingo iby’aya makuru ubwo yaganiraga n’umunyamakuru M.Irene, avuga ko iyi nkuru yanditswe na Nsengiyumva Emmanuel uzwi ku izina rya Emmy, Avuga ko amwanga amuziza ko atajya amuha amafaranga. Avuga ko kuva kera yashatse ko uyu muhanzi yazima akava mu muziki.

Ati “Hari umunyamakuru wo… utanyiyumvamo unyanga. urwango erega n’ibintu umuntu yemerewe kugira, kunyanga nta kintu bitwaye, kutankunda ukabishyira mu mwuga ukora ntago mbibona nk’akazi. Niyo mpamvu bantu bankunda nimubona inkuru yanditswe na Emmy muzayisimbuke. Azaba abeshya.”

Bruce Melodie yakomeje asobanura ko uyu munyamakuru urwango rwe rudashingira ku nkuru imwe yanditse, avuga ko hari umuntu yegereye, akamusaba gushinza Bruce Melodie icyaha ngo amuture hasi, maze yishyure ikiguzi cyose bisaba.

Ati “Kutankunda ni kimwe ariko areke kubishyira mu kazi. Ntabwo rero nzongera kujya Nceceka. Ni amahitamo gukunda umuntu ushaka ariko ntubishyire mu kazi.” abajijwe impamvu Emmy amwanga avuga ko amuziza ko nta mufungo (amafaranga) yamuhaye.

Nyuma ya byose uyu muhanzi yavuze, Emmy yanze kugira icyo abivugaho avuga ko ari gutegura ikiganiro kirambuye, kuri uyu wa gatanu rero nibwo yabinyujije ku muyoboro w’ikinyamakuru akorera nibwo yabigarutseho asobanura ko ntacyo apfa n’uyu muhanzi ahubwo ko ibyo yavuze ari ibinyoma bigamije kumwicira akazi no kumwangisha abantu, kandi koko abantu basigaye bamuhagarika bamubaza impamvu yanga Bruce Melodie.

Ati “Ibaze aho uhura n’umuntu wigendera, ejo bundi narindi ku mukino wa APR na Pyramids umuntu arampagarika muri sitade arambaza ati wigeze uteretaho umugore wa Bruce Melodie? Ejobundi mbere yaho gato ndi kunyura downtown famille umugabo, umugore n’abana barampamagara bati harya wanga Bruce Melodie? Ni ibintu nari naranze kuvugaho sinari kuvuga ku matiku. Nyuma yo kubona yo experience ni ibintu biri kunshyira mu kaga reka mvuge gutyo.”

Mu kiganiro cyarebwe n’abarenga ibihumbi bafana Bruce Melodie ngo hari abashobora ku mutega bakamugirira nabi, bazi ngo arashaka kurangiza umuhanzi wabo Bruce Melodie kandi atamwanga.

Emmy avuga ko nta rwango ruhari, gusa avuga ko bishoboka kuba yakora inkuru ntayishimire ariko ntakindi kiba kibiri inyuma.

SRC:Bwiza

Loading

Umurunga.com
Umurunga.comhttp://umurunga.com
Umurunga.com is the online digital newspaper which spreads instants and durable information.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!