Monday, July 8, 2024
spot_img
HomeAMAKURUOman: Umunyarwandakazi yitabye Imana azize impanuka

Oman: Umunyarwandakazi yitabye Imana azize impanuka

Umunyarwandakazi witwaga Umwizasate Hagira w’imyaka 32 y’amavuko wakoreraga mu gihugu cya Oman, yitabye Imana azize impanuka y’imodoka.

Amakuru y’urupfu rwe yamenyekanye mu masaha y’umugoroba w’ejo hashize ku wa Kabiri taliki 02 Nyakanga 2024, avuga ko yagonzwe n’imodoka ahita apfa.

Umuryango wa nyakwigendera watangarije Umuseke ko Umwizasate yakoraga akazi ko mu rugo mu gihugu cya Oman mu Mujyi wa Muscat.

Iyi mpanuka yayikoze ku wa Kabiri ubwo yari agiye guhaha mu iduka rito (Alimantation), agonzwe n’imodoka ubwo yari ashatse kwambuka umuhanda.

Umwizasate nyuma yo kugongwa yahise yihutanwa kwa muganga mu Bitaro byitwa Ibra Hospital ari na ho yaje gupfira.

Nyakwigendera yari Umusilamukazi wari umwe mu bitangaga cyane mu bikorwa by’Idini ya Islam mu Rwanda.

Abo mu muryango we batangaje ko hakiri gushakishwa ibyangombwa kugira ngo azanwe mu Rwanda ariho ashyingurwa.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!