Tuesday, July 2, 2024
spot_img
HomeAMAKURUNyuma y'ifatwa rya Kanyabayonga Tshisekedi yatumije inama y'igisirikare yafatiwemo imyanzuro

Nyuma y’ifatwa rya Kanyabayonga Tshisekedi yatumije inama y’igisirikare yafatiwemo imyanzuro

Nyuma y’ifatwa rya Centre ya Kanyabayonga, Kaina na Luofu, Perezida Tshisekedi yahise ateranya inama y’umutekano igitaraganya.

Perezida Tshisekedi yamaze amasaha atatu aganira n’abakuru b’igisirikare ku bijyanye n’uko ibintu byifashe, by’umwihariko ngo bavuze ku biri kubera muri Kanyabayonga, ibi byatangajwe na Minisitiri Patrick Muyaya.

Patrick Muyaya yavuze ko Perezida Tshisekedi yasabye abasirikare gusubiza ibintu mu buryo, ndetse bakambura M23 ibice byose yafashe.

Ku wa Gatandatu taliki 29 Kamena 2024, urubyiruko rwo mu Mujyi wa Butembo rwakoze imyigaragambyo yamagana uburyo ingabo za Leta ya Kinshasa zaneshejwe muri Kanyabayonga, urwo rubyiruko rwasatse mu byumba bya Hotel rushaka abasirikare baba bahihishe.

Perezida Tshisekedi mu ijambo rye, yavuze ko mu rwego rwo kwizihiza isabukuru y’imyaka 64 igihugu cye kimaze kigenga, yagarutse ku buryo umutekano utameze neza mu gihugu, avuga ko yashyize imbaraga nyinshi za Leta mu gisirikare kugira ngo kizamure urwego rwacyo.

Perezida Tshisekedi yikomye igihugu cy’u Rwanda avuga ko ari rwo ruteza umutekano muke mu gihugu abereye umuyobozi.

Yavuze ko u Rwanda rwanze kugirana ibiganiro na RD Congo mu gukemura ikibazo kibangamiye ubuzima bw’ikiremwamuntu.

Perezida Tshisekedi yasezeranyije abaturage be kurwanira igihugu no kubarinda, ndetse agakemura n’ibibazo by’ubukungu, Congo igakomeza gutera imbere mu bukungu ku muvuduko uri hejuru ya 3.8%.

Ijambo rya Tshisekedi rije rikurikira, iry’umuhuzabikorwa wa AFC/M22 Corneille Nangaa, wamushinje kuba ari we kibazo Congo ifite.

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!