Saturday, September 28, 2024
spot_img

Latest Posts

Kenya: Hatangajwe umubare w’abamaze kwicirwa mu myigaragambyo

Muri Kenya Polisi yishe irashe abantu 13, ubwo bari mu myigaragambyo yo kwamagana izamuka ry’imisoro mu gihugu.

Uwo mubare niwo umaze gutangazwa n’abaganga bemewe ariko bavuga ko ushobora no kwiyongera.

Ibi byabaye ubwo abigaragambya bageragezaga kwinjira ku ngufu mu cyumba cy’Inteko Ishinga Amategeko, aho Abadepite barimo batora kwemeza umushinga w’ingengo y’imari ya leta.

Bimwe mu bikubiye muri uwo mushinga harimo kongera imisoro kugira ngo izafashe igihugu kwishyura amadeni kirimo.

Nyuma yo kurengerwa n’umubare w’abigaragambya hanze y’ingoro y’Inteko Ishinga Amategeko, Polisi yahisemo kurasa amasasu ku bigaragambya.

Umunyamakuru w’Ibiro Ntaramakuru by’Abangoreza, Reuters, yatangaje ko yiboneye abantu batanu bishwe, naho umwe mu bakozi bashinzwe ubutabazi bw’ibanze yatangaje ko abandi bantu 50 bakomerekejwe n’amasasu yarashwe n’abapolisi.

Umwe mu bari muri iyo myigaragambyo, Davis Tafari, yabwiye itangazamakuru ko bifuza ko Abadepite bose bemeje uwo mushinga w’itegeko begura ku mirimo yabo bagataha.

Yagize ati: “Mu gihe gito turaba dufite Guverinoma nshya.”

Nyuma y’uko uyu mushinga wemezwa biteganyijwe ko uzohererezwa umukuru w’Igihugu William Ruto akawusinya ukaba itegeko, naramuka atemeye kuwusinya azawusubiza Inteko iwukorere ubugororangingo.

Abigaragambya biganjemo urubyiruko baramagana izamuka ry’imisoro muri iki gihugu cyugarijwe n’ikibazo cy’izamuka ry’ibiciro ku masoko. Bakaba bari gusaba Perezida William Ruto kwegura.

Perezida William Ruto ubwo yiyamamarizaga kuyobora iki gihugu, yavugaga ko agiye guharanira inyungu za rubanda rugufi rukennye.

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

error: Content is protected !!