Sunday, June 16, 2024
spot_img
HomeAMAKURUUturere tumaze igihe nta bayobozi tugira batowe

Uturere tumaze igihe nta bayobozi tugira batowe

Uturere twa Karongi, Nyamasheke, Rubavu na Burera twabonye abayobozi bashya basimbura abagiye bava kuri iyi myanya kubera impamvu zitandukanye.

Mu bayobozi batowe, harimo Mulindwa Prosper watorewe kuyobora Akarere ka Rubavu. Yari asanzwe ayobora Akarere ka Rutsiro by’Agateganyo ndetse yabaye Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Rulindo.

Mukamana Soline we yatorewe kuyobora Akarere ka Burera agize amajwi 200 mu gihe uwo bari bahanganye ari Mujawamariya Margueritte we yagize amajwi 101. Yari asanzwe ari Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Gatumba mu Karere ka Ngororero ndetse yanabaye ushinzwe imiyoborere muri ako karere.

Mukase Valentine we yatorewe kuba Meya w’Akarere ka Karongi. Yari asanzwe ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage. Yatowe ku majwi 213 kuri 76 ya Pascasie Umuhoza bari bahanganye.

Umuhoza Pascasie we yatorewe kuba Visi Meya ushinzwe Imibereho myiza mu Karere Karongi, asimbuye Mukase watorewe kuyobora aka karere.

Kagabo Rwamunono Richard we yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu.

Mu Karere ka Gakenke, Umuyobozi w’Akarere yabaye Mukandayisenga Vestine. Yari asanzwe akora muri DUHAMIC ADRI ashinzwe ibikorwa by’ubugenzuzi.

Mupenzi Narcisse we yatorewe kuyobora Akarere ka Nyamasheke. Yari asanzwe akora muri Minisiteri y’Ubutabera ashinzwe kwegereza ubutabera abaturage.

Nsengimana Claudien yatorewe kuyobora Akarere ka Musanze
Mulindwa Prosper yatorewe kuyobora Akarere ka Rubavu
Mukamana Soline yatorewe kuyobora Akarere ka Burera
Mukase Valentine yatorewe kuba Meya wa Karongi. Yari asanzwe ari Visi Meya ushinzwe imibereho myiza y’abaturage
Mukandayisenga Vestine yatorewe kuyobora Akarere ka Gakenke
Kagabo Rwamunono Richard yatorewe kuba Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry’Ubukungu
Umuhoza Pascasie ni we watorewe kuba Visi Meya ushinzwe imibereho myiza w’Akarere ka Karongi
Mupenzi Narcisse ni we muyobozi mushya w’Akarere ka Nyamasheke

Loading

Sam Kabera
Sam Kaberahttp://wwww.umurunga.com
📞or Message me on 250 783618487 UBUREZI,UBUVUGIZI NIBWO DUSHYIRA IMBERE. Sam Kabera yatangiye itangazamakuru kuva mu mwaka wa 2015 mu binyamakuru birimo Nonaha.com,Hanga.rw n'ibindi bitandukanye birimo na Television.
RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!