Thursday, January 23, 2025
spot_img

Latest Posts

Karongi: Umugore yatawe muri yombi na RIB akekwaho kwiyicira umugabo we

Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) rwafunze umugore n’abandi bagabo babiri bo mu Karere ka Karongi bakekwaho kwica umugabo w’uyu mugore.

Ibi byabaye ku wa 17 Kamena 2024, bibera mu Murenge wa Murambi mu Kagari ka Shyembe ho mu Mudugudu wa Nyabisindu.

Nyuma y’umunsi umwe umugore wa nyakwigendera atanze amakuru ko yabuze umugabo we, umurambo w’uyu mugabo waje kuboneka munsi y’urutoki mu gihe cya saa kumi n’ebyiri n’igice.

Bivugwa ko uyu mugore yabanje kwigira nyoni nyinshi, avuga ko umugabo we yari yabuze none akaba abonetse yapfuye, ariko ubuyobozi n’abaturage bakurikiranye basanga uwo mugabo yishwe akajugunywa munsi y’urutoki.

Umwe mu bayobozi b’inzego z’ibanze mu Karere ka Karongi, yavuze ko bakimenya aya makuru bageze aho byabereye bari kumwe, n’Uhagarariye Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ndetse n’Uhagarariye Polisi.

Uyu mugore wa nyakwigendera abajijwe impamvu avuga ko umugabo we yiciwe ahandi akajugunywa munsi y’urutoki, kandi bigaragara ko ku nkuta z’inzu yabo hari amaraso avuga ko umugabo we yatahanye n’abandi bagabo, abo bagabo bafungirana uyu mugore mu nzu kugira ngo babone uko bica umugabo we.

Abayobozi bamubajije impamvu atanditse ubutumwa bugufi atabariza umugabo we, yabuze icyo asubiza yemera ko ariwe wamwishe afatanyije n’undi mugabo nyuma bashaka umuntu wo guterura umurambo no kujya kuwujugunya.

Mu gihe iperereza rigikomeje, abatawe muri yombi bafungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Gashari.

Bikekwa ko intandaro yo kwicisha uyu mugabo ari uko uyu mugore yacaga inyuma umugabo we wari ufite imyaka 42 y’amavuko, bakaba bari bafitanye abana babiri.

Src: Igihe

Loading

Latest Posts

spot_imgspot_img

ANDI MAKURU

Don`t copy text!