Mu Mudugudu wa Nyakabingo, Akagari ka Kagugu, Umurenge wa Kinyinya ho mu Karere ka Gasabo haravugwa inkuru y’urupfu rw’uwari umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), bikekwa ko yishwe n’abantu bataramenyekana.
Aya makuru yamenyekanye mu rukerera rwo ku wa Gatandatu taliki 15 Kamena 2024, nibwo mu Isibo y’Ubumanzi mu nkengero z’umuhanda bahabonye umurambo w’umukozi w’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) bikekwa ko yishwe n’abagizi ba nabi bataramenyekana.
BTN yatangaje ko abatuye muri ako gace kagaragayemo umurambo wa nyakwigendera bavugaga ko bishoboka ko yaba yishwe anizwe, bakavuga ko aya makuru yamenyekanye nyuma yuko hari uwanyuze ku muhanda agatungurwa no kubona Eric (wari umukozi wa RIB) aharyamye akaba yari asanzwe amuzi, yamwitegereza neza akabona yamaze gupfa.
Uwamubonye bwa mbere yavuze ko bishoboka ko yaba yishwe mu ijoro hagati kuko mbere yaho gato yari ari kunywera ahantu mu kabari.
Ati: “Hari uwahanyuze abona Eric aryamye ku nkengero z’umuhanda noneho amwitegereje neza asanga yapfuye. Yapfuye nyuma yuko yari avuye mu kabari yanyweragamo.”
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Kinyinya, Havuguziga Ntabwiko Charles, yahamije aya makuru avuga ko kugeza magingo aya hataramenyekana uwaba yihishe inyuma y’urupfu rwa nyakwigendera, avuga ko andi makuru azamenyekana nyuma y’iperereza ryahise ritangira.
Yagize ati: “Ntiharamenyekana ikihishe inyuma y’urupfu rwe kuko haracyategerejwe ikizava mu iperereza.”
Gitifu yaboneyeho gusaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe y’ibintu bitagenda neza no kubakekwaho kugira urugomo.
Umurambo wa nyakwigendera wahise ujyanwa ku Bitaro bya Kacyiru kugira ngo ukorerwe isuzuma hamenyekane ikihishe inyuma y’uru rupfu.