Thursday, June 27, 2024
spot_img
HomeAMAKURUDenmark: Minisitiri w'Intebe yakubitiwe mu muhanda

Denmark: Minisitiri w’Intebe yakubitiwe mu muhanda

Minisitiri w’Intebe wa Denmark, Mme Mette Frederiksen, yakubiswe n’umuntu wamutunguye ubwo yari ari mu muhanda agenda n’amaguru.

Uwakubise Mme Mette Frederiksen ni umugabo waje mu cyerekezo kinyuranye n’icyo yacagamo maze aramuhirika, ibi byatangajwe n’abatangabuhamya batandukanye babonye ibi biba.

Minisitiri Mme Mette Frederiksen ngo ubwo yari mu murwa mukuru Copenhagen yatunguwe no kubona umugabo aje aramuhirika yitura hasi muri kaburimbo.

BBC yatangaje ko uwamukubise akimara gukora ayo mahano, yahise atabwa muri yombi na Polisi.

Perezidante w’Umuryango w’Ubumwe bw’Uburayi, Ursula von del Leyen, yanenze imyitwarire ikigaragara muri iki gihugu avuga ko bitari bigikwiye kugaragara mu Burayi.

Ibi bikimara kuba kuri uyu muyobozi w’imyaka 46 y’amavuko, yagize igihunga ariko ahita yigira inama yo kujya aho bafatira ikawa kugira ngo atuze.

Ibyabaye kuri Mme Mette byamukuye umutima, ndetse byanagize ingaruka ku bandi bayobozi bo muri Guverinoma.

Iki gitero kibaye nyuma y’ibyumweru bicye, Minisitiri w’Intebe wa Slovakia, Robert Fico, arashwe agakomereka mu gitero cyagerageje guhitana umuyobozi wa politiki w’Uburayi.

Mme Mette Frederiksen yagiye kuri uyu mwanya mu 2019, aba uwa mbere ukiri muto ubaye Minisitiri w’Intebe wa Denmark

Loading

RELATED ARTICLES

LEAVE A REPLY

Please enter your comment!
Please enter your name here

- Advertisment -

Most Popular

AMATANGAZO

error: Content is protected !!
Don`t copy text!