Umusore wo mu Murenge wa Cyabakamyi mu Karere ka Nyanza, wari uragiye inka arakekwaho gusambanya abana babiri b’abakobwa bari bamunyuzeho bavuye kwiga.
Amakuru avuga ko ukekwaho kuba yarasambanyije abana b’abakobwa b’abanyeshuri babiri, ari uwitwa Jaques w’imyaka 20 y’amavuko.
Umwe mu bakurikiranye aya makuru yabwiye Umuseke ko abana bavuze ko baciyeho uriya musore aragiye inka mu ishyamba bavuye kwiga akabatangira akabasambanya.
Ibi ngo byamenyekanye ubwo abana bajyaga kunyara bakababara (bakarira) ababyeyi babo bareba bagasanga imyanya ndangagitsina yabo yarangiritse.
Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyabakamyi, Burezi Eugene, yavuze ko abo bana bikekwa ko basambanyijwe umwe afite imyaka 7 y’amavuko naho undi akagira imyaka 6 y’amavuko.
Ibi bikimenyekana ababyeyi b’abo bana bagiriwe inama yo kubajyana kwa muganga kugira ngo bakurikiranwe n’abaganga.
Uyu musore uvuka mu Murenge wa Cyabakamyi yahise atabwa muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB), akaba afungiye kuri sitasiyo ya RIB ya Mukingo mu Karere ka Nyanza.